Mu mujyi wa Goma hatangijwe ubukangurambaga bwo gusaba ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zava muri Kongo vuba byihuse. Ni nyuma yuko izi ngabo zongerewe manda y’umwaka umwe zikorera muri RDC. Ubu busabe bw’amashyirahamwe atabogamiye kuri leta na sosiyete sivile avuga ko ingabo za MONUSCO zidakora akazi zagombaga gukora mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Manda y’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Kongo MONUSCO, yagombaga kurangira ku ya 30 ukwezi kwa 12, uyu mwaka, yongereweho undi mwaka umwe. Ni icyemezo cyafashwe n’akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw’isi kuwa Gatanu w’iki cyumweru gishize.
Iki cyemezo gifashwe nyuma yuko Prezida wa Kongo Felix Tshisekedi mu kwezi kwa gatandatu gushize yari yatangaje ko ingabo z’uyu muryango zigomba kuva muri Kongo vuba na bwangu. Icyo gihe ministri w’itumanaho Patrick Muyaya yumvikanishije yuko ingabo za MONUSCO zitashoboye kugarura no kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye bya RDC, nk’uko byari mu masezerano yasinywe mbere y’uko izo ngabo ziza muri Kongo.
Iminsi itatu nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Goma, imiryango itagengwa na leta yatangije ubukangurambaga bwo guhamagarira abaturage kwanga ko manda ya MONUSCO yakongerwa, cyane ko hari byinshi bavuga ko bitagenze neza kuva mu myaka irenga 25 ishize izi ngabo zije muri Kongo.
Ubu bukangurambaga kandi bugamije guhamagarira leta ya Kongo kwisubiraho, igakuraho umukono yaba yarasinye kugirango manda y’izo ngabo yongerwe. Bamwe mu bagize aya mashyirahamwe yo mu ntara bavuga ko kugeza ubu bagitegereje ko ku itariki ya 30 uku kwezi kwa 12 uyu mwaka, umusirikare wa nyuma wa MONUSCO azaba yakuye ibirenge bye ku butaka bwa Kongo.
Abandi bagize ayo mashyirahamwe bavuga ko batunguwe no kubona leta ya Kongo na yo yemera ko manda yongerwa, kandi ubwayo ari yo yategetse ko zikivamo. Aba, barimwo Denis Ciceron Maombi, umuyobozi w’ishyirahamwe societe civile “Republicaine du Congo”, ishyami ryo mu mujyi wa Goma.
Ku ruhande rwa rubanda rugufi, nubwo ingabo za ONU muri Kongo zivuga ko zigomba gushyiramo imbaraga mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, ibi ntabwo babyizera.
N’ubwo abo baturage bahagurutse, ubuyobozi bwa MONUSCO mu ntara ya Kivu ya ruguru bwo buvuga ko ntacyo bushobora gusubiza abasaba ko izi ngabo zava mu gihugu manda yazo itararangira. Ni ko bwana Omar ABOU umuyobozi w’ibiro bya Monusco yabwiye ijwi ry’Amerika.
Uyu muyobozi kandi yongeraho ko igihe cyose leta ya Kongo izasaba ko ingabo zayo ziva mu gihugu, bazabikora uwo mwanya. Avuga ko kugeza ubu ikibarangaje imbere ari ukurindira abasivile umutekano bo mu ntara ya Kivu ya ruguru no gufasha ingabo za Kongo FARDC guhashya imitwe yitwaje intwaro, yayogoje abasivile.
Ubwo Ijwi ry'Amerika ryategura ino nkuru, ntabwo ryabashije kubona inzego za leta ngo zisobanure neza uko iki cyemezo cyagezweho mu gihe leta ubwayo yari yaratangaje ko MONUSCO igomba kuva muri Kongo.
Mu mwaka wa 2022, mu ntara ya Kivu ya ruguru habayeho imyigaragambyo yo ku rwego rwo hejuru yasabaga ko ingabo za ONU zava muri Kongo kuko zidashobora kubarindira umutekano nk’uko bikwiye, yahitanye ubuzima bw’abasivile bagera ku ijana mu ntara hose. N’ubwo bimeze bityo, mu ntara ya Kivu y’epfo ntihakibarizwamo ingabo z’umuryango w’abibumbye.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera.
Forum