Uko wahagera

Volleyball Irimo Gusubira Inyuma mu Mashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda


Iyahoze ari ekipe ya Kaminuza y'Urukerarugendo UTB
Iyahoze ari ekipe ya Kaminuza y'Urukerarugendo UTB

Urwego rw’umukino w’intoki wa volleyball mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda rukomeje gusubira inyuma umunsi ku wundi. Amateka y’umukino wa volleyball mu Rwanda agaragaza ko amakiipe y’ayo mashuri yakunze kugaragara nk’ibihangange mu marushanwa anyuranye.

Kaminuza y’u Rwanda yaranzwe no kugira abakinnyi bayifashije kugira igitinyiro mu ruhando rwa volleyball. Mu myaka ya za 80 ndetse no mu ntangiriro y’imyaka ya za 90 hari abakinnyi bamamaye mu ikipe y’ishami ry’i Butare rya kaminuza y’u Rwanda, bayifasha kwegukana ibikombe ari na ko batanga umusanzu mu ikipe y’igihugu.

Urutonde ni rurerure ariko mu bakinnyi b’intyoza kaminuza y’i Ruhande itazibagirwa twavuga nka Alexandre Ryambabaje, Martin Mbahunzineza, Joseph Rwasibo, Celestin Hakizimana wari uzwi nka Mukoni, Robert Bayigamba, Christophe Nzeyimana, Cleophas Nubaha, Elican Nyirishema, Ignace Nzaramyimana, Regis Murekezi, Benjamin Imenamikore, Regis Murekezi, Theophile Minani n’abandi.

Ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'i Butare hagati mu myaka ya za 80
Ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'i Butare hagati mu myaka ya za 80

Kaminuza y’u Rwanda ishami ryo mu Ruhengeri na yo yari ifite ukuntu yihagararagaho muri Volleyball ku rwego rwayo. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, volleyball muri Kaminuza y’u Rwanda yakomeje kuba indatsimburwa, ibikombe birisukiranya. Jean Pierre Karabaranga, Michel Karekezi, Jean Marie Nsengiyuma, Elie Mutabazi, Emmanuel Ndungutse, Charles Nkurunziza, Eric Nsabimana, Fidele Nyirimana, Vincent Dusabimana, Guillaume Irakarama n’abandi, ni ingero z’abakinnyi ngenderwaho kaminuza y’i Butare yagize mu myaka ya vuba.

Andi mashuri makuru na kaminuza yari yaratangiye kugendera muri uwo mujyo wo kwimakaza umukino wa volleyball. Ikibabaje ni uko muri iki gihe uyu mukino watangiye gukendera, ku buryo uwavuga ko volleyball yo mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda ukomeje gukura nk’isabune, ataba agiye kure y’ukuri.

Usibye ikipe ya volleyball ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yasenyutse, andi makipe atakibaho ni ay’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST) n’ishuri Rikuru ry’uburezi (KIE). Andi makipe ya volleyball yagiye nka nyomberi ni Koleji z’Ubumenyingiro za Huye, Karongi na Musanze mu bahungu, na Koleji ya Kigali mu bakobwa.

Amashuri makuru yigenga yari yagerageje kwiyandayanda ashinga amakipe ya volleyball ariko nyuma y’igihe gito ahita asenyuka. Ayo makipe yagiye mpiru na nyoni ni Kaminuza ya Kibungo INATEK na Kaminuza y’Ubukerarugendo RTUC yaje guhinduka UTB , amaherezo na yo iza kuburirwa irengero.

Kanda hasi wumve ibindi muri ino nkuru ya Jean Claude Munyandinda.

Volleyball Irimo Gusubira Inyuma mu Mashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:54 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG