Abakorera ibikinisho imbere muri Senegali, barasabwa gukora byinshi mbere ya Noheli, aho ababigurisha bizeye ko kuzagabana isoko n’abafite ibicuruzwa byo ku rwego rwo hejuru, byerekana umuco n’indangagaciro by’igihugu.
Ahanini Abayisilamu bo muri Senegali bafite umuco gakondo aho amadini atandukanye asangira kandi akishimira iminsi mikuru. Noheli ni urugero rumwe, aho mu murwa mukuru Dakar, umujyi umurikwa n’amatara n'imitako mu kwezi kwa 12 n’amasoko yo mu biruhuko by’iminsi mikuru, areshya imiryango ishaka kugura impano.
Awa Gaye, umwe mu bashinze ikigo gikora ibikinisho byitwa Yeewu, ni umwe mu bagurishije ibikinisho byinshi muri uku kwezi. Uyu mubyeyi yatangije ubucuruzi nyuma yo kubyara umukobwa, akaza kubona ko hari ibikinisho bike byatumaga yumva afite agaciro.
Gaye avuga ko yasubije amaso inyuma, akareba ibikinisho yakinishaga. Noneho bagafata icyemezo cyo gukora amapupe bise Yeewu, asokoje kinyafurika, yambaye imyenda yaho kandi yanditseho amagambo y’ururimi ruhakoreshwa cyane rwa Wolof.
Igitekerezo kiracyari gishya kuri bamwe mu babyeyi bo muri Senegale, bamusaba limwe na limwe gukora amapupe y’abazungu cyangwa kwandikaho igifaransa.
Undi wakoze ibikinisho ni Racky Daffà wakoze ibikinisho bizwi nka Alyfa. Azwiho ibikinisho biteza imbere umuco wa Senegale, nk’ibishushanyo bigaragaza imikino gakondo, cyangwa ibipupe bigaragara mu buryo butandukanye bw’amabara y’uruhu, harimo n’abafite ubumuga bw’uruhu.
Daffà avuga ko abifuza ibyo bikinisho bagenda biyongera, ariko ko hari imbogamizi zo kurwanira amasoko n’ibicuruzwa bihendutse bitumizwa mu mahanga. Muri Senegali, usanga akenshi habura ibikoresho fatizo cyangwa inkunga mu buryo bw’amafaranga, biba intambambyi ku musaruro. (Reuters)
Forum