Uko wahagera

Umutwe wa RSF "Wisubije Ikigo cy’Ingenzi cy'Ibikoresho bya Gisirikare mu Majyaruguru ya Darfur"


Bamwe mu bagize umutwe wa RSF
Bamwe mu bagize umutwe wa RSF

Umutwe witwara gisirikare muri Sudani wa Rapid Support Forces (RSF) uravuga ko ejo ku cyumweru wisubije ikigo cy’ingenzi cy’ibikoresho kiri mu majyaruguru ya Darfur, nyuma y’umunsi umwe gifashwe n’abasirikare bafatanya n’ingabo za Sudani.

Ubushyamirane hagati ya RSF n'ingabo za Sudani bwadutse mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2023, kandi imwe mu mirwano ikaze yabereye mu majyaruguru ya Darfur. Ibi byabaye mu gihe, ingabo n’abo bafatanyije, bahuje ingufu. Iyo ni imitwe yahoze irwanya ubutegetsi yishyize hamwe, itangiza urugamba rwo kugumya gushinga ikirenge mu ntara yagutse ya Darfur.

Biratangazwa ko ingabo zihuriweho hamwe n’ingabo za Sudani, bavuga ko kuwa gatandatu bigaruriye ikigo cya al-Zurug. RSF yakoresheje iki kigo amezi 20 y’intambara, nk’ububiko bw’ibikoresho biva hakurya y’imipaka mu bihugu byegereye Sudani, aribyo Cadi na Libiya.
Ingabo za Sudani zivuga ko abasirikare benshi ba Rapid Support Forces, bishwe, imodoka zashwanyagujwe kandi ko hafashwe ibikoresho, ubwo ikigo cyabafatwaga. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG