Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatandatu yasinye itegeko ribuza ibikorwa bya leta guhagarara, rigena ingengo y’imali igomba gukoreshwa kugeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.
Ni nyuma y’uko imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko y’Amerika yemeza iri tegeko nyuma y’igihe ntarengwa cyari cyagenwe kubera kutavuga rumwe ku mushinga w’iri tegeko.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu imitwe yombi yatoye iri tegeko yirengagiza zimwe mu ngingo zikomeye zasabwaga na Donald Trump watorewe kuba perezida w’Amerika zirebana n’iby’imyenda.
Iri tegeko rigena amafaranga guverinema izakoresha kugeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha. Rizagena miliyari 100 z’amadolari agenewe imfashanyo y’ibiza na miliyari 10 z’inyunganizi ku bahinzi. Ntiryazamura urugero ntarengwa rw’umwenda wa leta.
Abasenateri 85 batoye umushinga w’iri tegeko mu gihe 11 banze kuwutora bityo uba uratambutse. Ni nyuma y’inshuro ebyiri zose binanirana ko uhita mu mutwe w’abadepite. Waje gutambuka ku majwi 366 kuri 34. Abadepite batoye ‘Oya’ kuri uyu mushinga bose bari abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani,
Forum