Uko wahagera

Gahunda ya Pakistani ya Misile Zirasa Kure Ihangayikishije Amerika


Igisasu cya Misile cyakozwe na pakistani
Igisasu cya Misile cyakozwe na pakistani

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistani kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko ibyavuze n’umukozi wa leta y’Amerika yemeza ko gahunda ya Pakistani yo gukora ibisasu bya misile ishobora gushyira Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kaga, nta shingiro bifite.

Mu cyumweru gishize Joe Finer, umujyanama wungirije mu by’umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ku rwego rw’igihugu yatangaje ko kuba Pakistani irimo gucura ibisasu byo mu bwoko bwa misile zirasa kure bituma ibarwa nk’igihugu gihangayikishije.

Finer yavuze aya amagambo hashize umunsi umwe Leta zunze ubumwe z’Amerika itangaje ibihano bishya bishingiye kuri gahunda ya Pakistani yo gucura ibisasu bya misile birasa kure, igikorwa cyagaragaje ukuzamba kw’umubano hagati y’ibihugu byombi kuva mu mwaka wa 2021 ubwo Amerika yakuranga ingabo zayo muri Afuganistani.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistamni yavuze ko bibabaje kuba Amerika yavuze ayo magambo yise ‘adafite ishingiro, adashyira mu gaciro kandi adashingiye ku mateka’.

Yavuze ko ikorwa ry’izi ntwaro za misile zirasa kure rigamije gusa gucunga umutekano n’ubusugire bwayo nk’igihugu mu karere giherereyemo, yongeraho ko nta gihugu na kimwe byagombye kubera imbogamizi.

Forum

XS
SM
MD
LG