Uko wahagera

Amerika: Imwe mu Mirimo ya Leta Ishobora Guhagarara muri Iri Joro


Ingoro y'inteko ishinga amategeko y'Amerika
Ingoro y'inteko ishinga amategeko y'Amerika

Kuri uyu wa gatanu, kongere y’Amerika yarimo gukora ibishoboka ngo imirimo imwe ya guverinema idahagarara, nyuma y’uko abarepuburikani barenga 30, banze ibyo Perezida watowe, Donald Trump yasabye ko hakwifashishwa iyo ngingo mu gukuraho igipimo ntarengwa cy’umyenda w’igihugu.

Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite umurepuburikani, Mike Johnson, yagerageje gutegura inzira byanyuramo kugirango imitwe yombi, ibe yemeje ingengo y’imari mbere y’igihe ntarengwa ni ukuvuga saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu. Ni kw'isaha ya hano i Washington, DC.

Johnson yabwiye abanyamakuru ku ngoro ya Kongre, Capitol ati: "Dufite gahunda, dutegereje amajwi muri iki gitondo."

Ejo kuwa kane, Abarepubulikani batsimbareye ku bya kera, banze ibyo Trump yasabye bijyanye no gukuraho igipimo cy'inguzanyo ku myenda y’Amerika. Ibyo byari kwongera Triliyoni na triliyoni z’amadorali ku mwenda wa Triliyoni 36 z’amadolari, Amerika yafashe.

Donald Trump uzatangira imirimo tariki ya 20 mu kwezi kwa mbere, yaraye ashimangiye imvugo ye, asaba ko igipimo cyo hejuru cy’imyenda y’Amerika gikurwaho n’ubwo abayoboke b’ishyaka rye b’abarepuburikani mbere bari banze ko hongerwaho imyaka ibiri.

Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga mw’ijoro ryakeye, Trump yasabye gukuraho icyo gipimo, bitaba ibyo ntihagire icyumvikanwaho.

Icyemezo kivuguruwe muri rusange cyatuma ingengo y’imali iguma kuba triliyoni 6 na miliyoni magana abiri z'amadolari y’Amerika y’ingengo y’imali kugeza mu kwezi kwa gatatu. Ikindi cyemezo ni uko miliyari 100 z’amadolari zashyirwa mu bijyanye n’ibiza. Ariko iyo ngingo, ikuramo izindi ngamba zari zashyizwemo kugirango abademokarate batuze. Ubu nibo bakigenzura Sena na Perezidansi y'Amerika bindi byumweru bine biri imbere. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG