Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, irimo iriga umushinga w’itegeko ryo kurengera abana ku mbuga nkoranyambaga.
Abaharanira ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka bafite impungenge ko iri tegeko rishobora kuzaba ryihishemo umugambi wo kuniga ubu burenganzira (bwo gutangaza ikikuri ku mutima).
Iyi Congress ishigaje ibyumweru bibiri gusa kugirango irangize manda yayo kw’itariki ya 3 y’ukwa mbere kugiye kuza.
Abasenateri barangije kwemeza umushinga w’itegeko ryakwitwa “Kids Online Safety Act” n’amajwi 91 kuri 3.
Barasaba Umutwe w’Abadepite nawo kuwutora mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Umushinga wo kw’ikubitiro wageze muri Sena mu 2022. Wanditswe na Senateri Marsha Blackburn wo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani na Senateri Richard Blumenthal w’Umudemokarate.
Itegeko rirengera abana mu by’ikoranabuhanga rya mbere ryagiyeho mu 1998. Ariko icyo gihe za Facebook na za iPhone byari bitarabaho. Abakiri bato bari hafi kuva mu bugimbi n’ubwangavu nabo bari bataravuka.
Ubushakashatsi bwerekana ko muri iki gihe, abana bari hagati y’imyaka 8 na 12 y’ubukure bamara byibura amasaha atanu ku munsi kuri telefone cyangwa mudasobwa.
Naho ingimbi n’abangavu (ni ukuvuga abana bafite imyaka 12 kuzamura) bo bamara byibura amasaha umunani ku munsi ku mbuga nkoranyambaga.
Zimwe mu ngaruka ni ibibazo byo mu mutwe. Byikubye inshuro ebyiri kuva mu 2010 kugera mu 2019. Mu 2021, hafi kimwe cya gatatu cy’abangavu bavugaga ko batekereza kwiyahura.
Muri disikuru yabwiye bagenzi be bateranye, Senateri Marsha Blackburn yaravuze, ati:
“Dufite amategeko abuza abana kunywa amayoga n’amatabi, abarengera ku birebana n’imbunda, ubusambanyi, n’amashusho y’urukozasoni. Ariko nta mategeko ahari abarengera mu by’ikoranabuhanga.”
Iri tegeko rirengera abana ku mbuga noranyambaga ryitwa “Kids Online Safety Act”, niriramuka ritambutse, rizashyiraho ingamba sosiyete z’ikoranabuhanga zigomba gukurikiza kugirango zikumire ibyo ari byo byose bishobora kugirira nabi abana, ingimbi n’abangavu.
Birimo ubutumwa bubashishikariza urugomo, kwiyahura, kurya nabi, kwishora mu biyobyabwenge, itabi n’amayoga asindisha, n’ubusambanyi. Zagomba kandi gushyiraho ingamba zidatuma abato bahora ku mbuga nkoranyambaga.
Ababyeyi benshi, cyane cyane abafite abana bagize ibibazo cyangwa biyahuye biturutse ku mbuga nkoranyambaga, n’imiryango myinshi idaharanira inyungu, irimo iharanira uburenganzira bwa muntu n’iy’abaganga b’ibibazo byo mu mutwe, bashyigikiye “Kids Online Safety Act”.
Nyamara hari abasanga rishobora kubangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. Ni nka Richard Manning, perezida w’umuryango udaharanira inyungu witwa “Americans for Limited Government,” bishatse nko kuvuga ngo “Abanyamerika baharanira guverinoma iciriritse.” Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kw’ikoranabuhanga rya Zoom. Agira ati:
“Sinizera abakozi ba guverinoma. Ntibashobora kutabogama. Kubera iki? Kubera ko ari abanyapolitiki. Twabonye uko byagenze igihe abanyapolitiki disikuru intwaro. Bishobora guteza ibyago. Ni yo mpamvu bikwiye guhagarara. Ni yo mpamvu tugomba gushaka inzira nziza n’ingamba nyazo zo gushyira iri tegeko mu bikorwa.”
Senateri Richard Blumenthal we yasobanuye ko nta kibazo itegeko riteye ku burenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.
Yagize ati: “Nta ngingo n’imwe iri muri iri tegeko ikumira uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. Ntirishyiraho uburyo bwo gufunga ubutumwa kugirango budatambuka ku mbuga nkoranyambaga. Ni amahitamo gusa. Riha abana kwihitiramo. Riha n’ababyeyi kwihitiramo uburyo bwo kurinda abana babo.”
Zimwe muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye, nka Microsoft, Snap na X (yahoze ari Twitter) zasinye ko zishyigikiye iri tegeko. Naho Meta (nyiri Facebook) na Google ntiziryemera. (VOA)
Forum