Uko wahagera

Impande Zitandukanye Zirafasha Libiya Kuraba Ingene Yotunganya Amatora


Intumwa z’imitwe ishinga amategeko zihanganye za Libiya, kuri uyu wa kane, zemeranyijwe gukorera hamwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye, mu gushaka uko amatora yaba, ibibazo bya politiki bimaze imyaka mu gihugu bigakemuka.

Ibyo byagezweho mu biganiro byabereye i Bouznika hafi y’umurwa mukuru wa Maroke Rabat, byari hagati y’inteko zishinga amategeko zihanganye zizwi nk’ “Inama Nkuru y’igihugu”, ifite icyicaro i Tripoli mu burengerazuba bw’igihugu n’umutwe w’abadepite ufite icyicaro i Benghazi mu burasirazuba bwa Libiya.

Kugarura umutekano muri Libiya bisaba "amatora yisanzuye kandi atabogamye". Inzego zombi zabivuze mw’itangazo ryashoje inama. Kugirango ibyo bigerweho, bemeye gufatanya n’intumwa z’umuryango w’abibumbye muri Libiya gutegura uburyo bwo kurangiza amakimbirane, mu buryo Libiya yitunganyiriza inzira yayo ya politiki.

Izi nzego zombi kandi zemeye ubufatanye mu gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, ndetse no gutangiza ivugurura ry’urwego rw’ imari n’urw’umutekano.
Libiya imaze imyaka icumi mu kajagari kuva yacikamo ibice mu 2014 n’ubuyobozi bumwe mu burasirazuba, ubundi mu burengerazuba. Byari nyuma y'imyivumbagatanyo yari ishyigikiwe na OTAN yahiritse Muammar Kadhafi mu 2011. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG