Abahuza b’ Amerika n’ab’ibihugu by’abarabu barimo gukora ubutaruhuka, kugirango amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas, abashe kugerwaho. Amakuru avuga ko abahuza babashije kugabanya icyuho mu bibazo by’ingutu, ariko ko hari ibindi bitari byumvikanwaho.
Ibyo birimo kuba mu gihe abo mu buvuzi mu ntara ya Gaza bavuze ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abanyepalestina 41 kuri uyu wa kane. Mu ntara ya Gaza, abaganga bavuze ko abanyepalestina batari munsi ya 13 bishwe mu ijoro ryakeye mu bindi bitero bya Isiraheli, harimo ibyagabwe ku mazu abiri no mu nkambi nini iri muri uwo mujyi.
Amakuru aturuka mu buvuzi avuga ko igitero cy'indege cya Isiraheli cyahitanye abantu icyenda hafi y'inkambi y'impunzi ya Beach mu mujyi wa Gaza, mu gihe ikindi cyishe abandi bane mu mazu ari hafi y’ahitwa Beit Lahiya mu majyaruguru.
Umunsi ukuze kuri uyu wa Kane kandi ibitero by’indege byahitanye byibuze Abanyapalestina 15 mu macumbi abiri abamo imiryango yimuwe mu burasirazuba bw’intara ya Gaza mu nkengero z’umujyi wa Tuffah, nk’uko abaganga babivuze. Ibyo byatumye umubare w’abapfuye kuri uyu wa kane, ugera ku bantu 41.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyibasiye abarwanyi ba Hamas bakoreraga mu bigo bishinzwe kuyobora no kugenzura ahari ibigo byahoze bikoreshwa nk'amashuri, Al-Karama na Sha'ban mu mujyi wa Tuffah. Isiraheli yavuze ko Hamas yakoresheje ibyo bigo mu gutegura no kugaba ibitero ku ngabo zayo.
Abatuye Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho ingabo zikorera kuva mu kwezi kwa 10, bavuze ko ingabo zamaze ijoro ryose zirasa ku mazu. Raporo yasohowe kuri uyu wa Kane, n’umuryango w’abaganga batagira imipaka, Medecins San Frontieres, (MSF) yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza itsemba bwoko mu bitero byo kwihimura bya Isiraheli mu gihe Abanyepalestina bateshejwe ibyabo kandi baterwa amabombe.
Ntacyo Isiraheli yahise ivuga ku byo MSF yatangaje muri raporo yayo, ariko mbere y’aho yari yahakanye kuba ikora itsembabwoko kandi ivuga ko icyo igamije ari ukurandura Hamas no kuyibuza kongera kwisuganya. Isiraheli ishinja uwo mutwe w'abarwanyi gukoresha ibikorwa remezo bya gisivili no kwikingiriza abaturage. Umutwe wa Hamas wo urabihakana. (Reuters)