Uko wahagera

MONUSCO: Imitwe Yitwaje Intwaro Yiyongeye mu Bice Bitandukanye vya Kongo


Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zizwi nka MONUSCO zatangije ibikorwa byo kurindira umutekano abasivili muri lokalite na grupema za teritware ya Djugu mu ntara ya Ituri. Ni nyuma yuko ako gace kibasiwe cyane n’ibitero by’imitwe yitwara gisirikari ya CODECO na Zaire, yica ikanashimuta abaturage.

Teritware ya Djugu, ni imwe mu zigize intara ya Ituri. Iyi teritware iri ku buso bwa kilometero kare 8,184 igizwe na Sheferi zirindwi zirimo na segiteri ennye. Abaturage bo muri iyi teritware batunzwe n’ubuhinzi butandukanye bwiganjemo ahanini ibigori, imyumbati, kakao, n’ibindi. Aha kandi haba ubworozi bw’inka n’andi matungo atandukanye bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo.

Kimwe n’ibindi bice byinshi byo mu burasirazuba bw’igihugu, teritware ya Djugu nayo iri mu zibasirwa bikomeye n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ingabo za leta ikorera muri ako gace.

Ibyo bituma inkambi z’impunzi z’imbere mu gihugu ziyongera cyane, bimwe mu bigo by’amashuli bigafunga kubera gutinya ibitero by’imitwe y’iterabwoba ya ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri Kongo, abarwanyi ba CODECO na Zaire.

Grupema na Lokalite ya Dhendro iherereye mu birometero bigera kuri 90 uvuye mu mujyi wa Bunia, yakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’imitwe irwanya leta n’ingabo z’igihugu FARDC. Ibyo byatumye abasvile bari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi badakora akazi kabo neza mu myaka ibiri ishize.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Kongo MONUSCO bwahisemo kohereza ingabo muri ako gace. Abaturage batangiye gusubira mu mirima yabo ariko baherekejwe n’ingabo za MONUSCO zo muri batayo ya Bangladeshi, dore ko ari zo zahawe kurindira aba banyekongo umutekano haba mu ngo zabo no mu mirima bajya guhinga.

Kuba bamwe mu banyekongo bagera mu mirima yabo, bavuga ko byari bibabangamiye cyane dore ko bamwe muri bo batari bakibona uko bakemura ibibazo byabo bya buri munsi. Abayobozi b’inzego zibanze twavuganye bavuga ko kuri iyi nshuro batangiye kugira icyizere cyo kuba agahenge gashobora kongera kuboneka.

Ubuyobozi bwa lokalite ya Dhendro buvuga ko nubwo bimeze bityo, abarwanyi b’imitwe ya CODECO na Zaire batari kure kuko bahora barekereje bagamije kwica abaturage bajya mu mirima. Buvuga ko kugeza ubu abaturage barenga 200 bamaze kwicirwa muri iyi lokalite abandi benshi bagashimutwa n’ubu bakaba bakiri mu maboko y’iyo mitwe.

MONUSCO yo ivuga ko teritware ya Djugu kimmwe n’izindi zigize intara ya Ituri zikwiye kongererwamo ingamba zo kurinda abasivile cyane muri ibi bihe imitwe yitwaje intwaro yiyongeye. Jenerali Mondjrul Alame Noterne, umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare wa MONUSCO mu ntara ya Ituri yemeza ko ingabo zabo zizakomeza kurinda abasivili no kurwanya iyi mitwe y’iterabwoba no gukaza ingamba mu gihe abaturage bari mu mirima yabo.

Uretse imitwe ya CODECO na Zaire, teritware ya Djugu iri muri zimwe zakozweho bikomeye cyane n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa kiyislamu wa ADF.
Kimwe n’intara ya Kivu ya ruguru, kubera impamvu z’umutekano muke, intara ya Ituri nayo ubu iyobowe n’abasirikare kw’itegeko ryashyizweho na Prezida Felix Tshisekedi kuva mu mwaka wa 2022.

Forum

XS
SM
MD
LG