Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, benshi mu bahinzi bazindukira mu mirima yabo mu karere k'iburasirazuba karimo umutekano muke, baherekejwe n’ingabo z’amahoro za ONU.
Ingabo zibungabunga umutekano za ONU, zagiye zicungirwa hafi uko imyaka yagiye ihita mu gihe imirwano hagati y’imitwe ishyamiranye mu burasirazuba, ingabo za Twirwaneho n’abandi barwanyi yogogoje akarere.
Cyakora mu gace k’intara ya Djugu mu mudugudu wa Dhendro, abahinzi ntibashidikanya gushyigikira ingabo z’amahoro za ONU zizwi ku izina rya MONUSCO. Abahinzi, abenshi bavanywe mu ngo zabo n’amakimbirane, bahungira mu nkambi ziri hafi y’ibirindiro bya MONUSCO.
MONUSCO yoherejwe muri Congo kuva mu mwaka wa 2010, ubwo yasimburaga ababanje mu bikorwa byo kurinda umutekano ba ONU, mu ntara y’uburasirazuba ihana imbibe n’u Rwanda.
Operasiyo yo kurinda abahinzi b’ibigori, ibishyimbo, ibijumba n’imyumbati, kandi igamije gutuma babasha gukora bisanzuye, mu bihe by’ihinga no kurinda abaturage imitwe y’abarwanyi biba imyaka mu mirimo kandi bakica abantu.
Mu mwaka ushize, akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kemeje ihagarikwa ry’ubutumwa bw’ingabo z’amahoro za ONU, bisabwe na Perezida Felix Tshisekedi. Izo ngabo zigeraga ku 13.500 zahuye n'ibitero n'imyigaragambyo y’ababonaga ko zananiwe kurinda abaturage.
Mu kwezi kwa karindwi, guverinoma ya Congo yisubiyeho maze isaba MONUSCO kuguma mu ntara za Ituri na Kivu ya ruguru kuzageza ibintu bihindutse bikagaragara ko zishobora kugenda, ariko nta bisobanuro birambuye. (Reuters)
Forum