Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwumvise Ibiganiro by’Amajwi y'Abayoboke b’Ishyaka DALFA Umulinzi


Abayoboke b'Ishyaka DALFA Umurinzi n'Umunyamakuru Theoneste Nsengimana
Abayoboke b'Ishyaka DALFA Umurinzi n'Umunyamakuru Theoneste Nsengimana

I Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Kane umucamanza mu rukiko rukuru yumvise ibiganiro by’amajwi ya bamwe mu bayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda. Ni ibiganiro ubushinjacyaha buvuga ko bibumbatiye imigambi mibisha yo guhirika ubutegetsi bitanyuze mu ntambara.

Ikiganiro ku kindi, umushinjacyaha yifashishije mudasobwa yari imbere ye yagiye abisimburanya abyumvisha urukiko rukuru n’abandi bakurikiranaga urubanza. Ni ibiganiro byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga abaregwa bagize mu bihe bitandukanye ku ngamba n’amayeri byakoreshwa mu gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bidasabye imbaraga z’imbunda.

Ubushinjacyaha bubarega ko byose babikesha amahugurwa bakoze mu rurimi rw’Icyongereza ku gitabo “Blue Print For Revolution” cy’umunyaseribiya Srdja Popovic kivuga uburyo bwo guhirika ubutegetsi hatitabajwe imbaraga.

Muri ayo majwi humvikanamo cyane Sylvain Sibomana. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ari we wafashe iya mbere mu kwitabira ayo mahugurwa mu Cyongereza yarangiza akayashishikariza na bagenzi be.

Mu byo yumvikanamo, avuga ko hagombaga gukoreshwa amayeri agamije gushyira abategetsi mu gihirahiro. Bamara gucika intege, abategetsi bakaba baratsinzwe. Bumvikana bavuga ko ibyagombaga gukorwa byagombaga no gushingira ku hantu bikorerwa, kuko ibyakorerwa mu gihugu runaka bitakora mu kindi bitewe n’imiterere ya buri hantu.

Operasiyo Shira ubwoba udahungetwa ugahungeta

Mu ntego bumvikanisha bari bafite ku isonga bagombaga kumara ubwoba ababuterwa n’ababubatera mu cyiswe “Operasiyo Shira ubwoba udahungetwa ugahungeta.” Naho ku ngeri z’abagombaga kwitabwaho mu kubamara ubwoba bavugamo abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi.

Mu kiganiro gifata hafi isaha n’igice, abaregwa bumvikanisha ko impamvu yo guhitamo abazunguzayi, ubutegetsi bubafata nk’umwanda. Bakavuga ko mu kubanyuraho byari koroha. Mu byo bagombaga gushyira imbere harimo kumvikanisha ko abaturage barambiwe imisoro, barambiwe gukubitwa, gushimutwa, kuburirwa irengero n’ibindi.

Muri ibyo biganiro byo mu majwi bumvikanamo ko bari bagamije guha gasopo abategetsi bakamenya ko ibikorwa byo kubamagana biriho bagatangira kugenda bikandagira. Bavuga ko bari bafite intego yo gushyira umuturage imbere ariko bakibaza uburyo bazatandukanya intero yabo n’iy’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi igira iti “Umuturage ku isonga”.

Bumvikanisha ko ubutegetsi bwambuye uburenganzira umuturage ku butaka gakondo bwe kandi ko leta idashyira umuturage imbere yagombye kuvaho. Ubushinjacyaha buvuga ko itsinda ryahugurwaga n’abanyamahanga bazwi ku mazina ya Sandra na Anna.

Abafashe ayo mahugurwa bumvikanisha ko hari hateganyijwe uburyo bwo kuzasubiza imitungo gakondo abayambuwe mu gihe ubutegetsi bita ubw’igitugu bwaba bumaze guhirima.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya majwi bufite nk’ibimenyetso yafatwaga n’uwitwa Boniface Nzaramba arangije ayashyikiriza inzego z’umutekano nyuma yo kumva ibyo we na bagenzi be barimo byaramuteye impungenge.

Uretse amajwi ubushinjacyaha bwavugaga ko bufite muri dosiye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwemeje ko hari andi agera ku 10 bwongeye muri dosiye. Abaregwa basabye umwanya wo kuzabanza kuyumva bari kumwe n’ababunganira mu mategeko kugira ngo bazabashe kuyireguraho.

Abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ry’umunyapolitiki Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ritaremerwa mu mategeko y’u Rwanda ni bo barebwa n’ibiganiro bikubiye muri ayo majwi.

Umunyamakuru Theoneste Nsengimana we ntaho agaragara muri ayo majwi n’amahugurwa bagenzi be baregwa. Aregwa ko ari umwe mu banyamakuru bifashishije mu gukwirakwiza amatwara yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibikorwa byose, ubushinjacyaha bukomeza kubyegeka kuri Madamu Victoire Ingabire Umuhoza nka nkingi ya mwamba wahurizaga hamwe abayoboke be mu migambi bwita “mibisha” yo gushaka guhirika Perezida Paul Kagame ku butegetsi. Ingingo Madamu Ingabire ahakana yivuye inyuma akavuga ko yahimbwe mu mugambi wo kuremereza ibirego by’ubushinjacyaha. Urubanza ruzakomeza mu ntangiro z’umwaka utaha.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:14 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG