Uko wahagera

Umunyamakuru Nsengimana Yarezwe Gushaka Guhirika Ubutegetsi


Umunyamakuru Nsengimana Theoneste
Umunyamakuru Nsengimana Theoneste

Mu rukiko rukuru, ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega umunyamakuru Theoneste Nsengimana gufasha Umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Bumurega ko yagize uruhare mu gutangaza amakuru y’impuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi.

Busobanura ibyaha burega umunyamakuru Theoneste Nsengimana, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko n’ubwo avuga ko ntaho ahurira n’abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi bareganwa bitari ukuri.

Bwavuze ko abayoboke bari bateganyije kuzakoresha abanyamakuru babiri mu kwamamaza amatwara yabo yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Bwasobanuye ko abo banyamakuru ari Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV Online na Dieudonne Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan wa Ishema TV. Bwavuze ko Cyuma Hassan yafashwe afungwa ataragera kuri iyo migambi ubushinjacyaha bwita “Mibisha”.

Ubushinjacyaha burega Nsengimana ko yemeye gutangaza mu binyamakuru bye umugambi mubisha wo guhirika ubutegetsi buriho. Bwavuze ko yasohoye itangazo ryamamaza amakuru agamije kwangisha rubanda ubutegetsi.

Muri iryo tangazo havugwamo abanyarwanda bicwa ku maherere, abashimutwa n’ubutegetsi, ababurirwa irengero ndetse n’abandi bafunzwe bazira ibitekerezo byabo barimo Deo Mushayidi, Aimable Karasira Uzaramba, Yvonne Idamange Iryamugwiza n’abandi.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko ibikorwa byose byahuzwaga n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Madame Ingabire Victoire Umuhoza. Mu magambo yabwo, bwasobanuye ko Ingabire ari we wari ukuriye icyo bwise “Agatsiko” kashakaga guhirika ubutegetsi.

Mu bisobanuro byabwo, ubushinjacyaha buvuga ko hari ubutumwa bugufi Nsengimana yandikiranaga na Madamu Ingabire, ariko yaramwise “Inkora IVU” nk’izina ry’irihimbano muri telefone. Bukavuga ko mu mabazwa ya Nsengimana yemeje ko iyo mpine isobanura ‘Inkoramutima Ingabire Victoire Umuhoza’.

Ubushinjacyaha burega Nsengimana ko yasabaga Ingabire amafaranga yo kugira ngo abashe kuyobora ibiganiro ku muyoboro we wa Youtube.

Mu cyumba cy’urukiko ubushinjacyaha bwacuranze muri mudasobwa amajwi y’umudamu, buvuga ko Nsengimana yamutambukije ku muyoboro wa Youtube ku munsi witiriwe Ingabire Victoire Umuhoza uzwi nka “Ingabire Day.” Uwo yumvikana avuga ko abanyarwanda barambiwe akarengane n’ibindi. Bugashinja Nsengimana gutambutsa ayo makuru kandi ari impuha.

Ubushinjacyaha bumurega ko n’ubwo ahakana ko atari azi iby’igitabo “Blue Print for Revolution” cy’umunyaseribiya Popovic gishishikariza rubanda guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe imbaraga z’imbunda bitari ukuri. Bukavuga ko mu kwiyemeza kubyamamaza mu binyamakuru bye ataribwemere ibintu atazi.

Mu minsi yashize, bagitangira kuburana urubanza mu mizi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yari yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibivugwa n’ubushinjacyaha ko yashakaga guhirika ubutegetsi nta kuri kwabyo. Akavuga ko bwashatse kuremereza ibirego byabwo buhitamo kwifashisha izina rye bwirengagije ko nta cyo bwigeze bubimubazaho

Nsengimana utaratangira kwiregura yakurikiranye ibisobanuro by’ubushinjacyaha yicaye, atuje, akajya acishamo agaseka nk’ikimenyetso cyo kutemeranya n’ibisobanuro byabwo. Mu iburanisha ku rwego rwa mbere ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa Nsengimana yahakanye ibyaha aregwa. Avuga ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ibyaha akurikiranyweho byagombaga gukemukira mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura kuko ibyo yayakoze byari mu rwego rw’akazi k’itangazamakuru.

Gusa ubushinjacyaha bwumvikanye buvuga ko kabone n’ubwo yaba umunyamakuru atemerewe kurenga imbibe z’ibyo yemerewe gutangaza. Bumurega ko ibyo yatangaje byose yabikoze abizi ko ari impuha.

Kugeza ubu, ubushinjacyaha bwarangije gusobanura ikirego cyabwo ku baregwa bose uko ari 10. Kuri uyu wa Gatatu bagiye gutangira kwiregura babimburiwe na Sylvain Sibomana ufatwa nk’umukuru w’itsinda ryose.

Theoneste Nsengimana Araregwa Gufatanya n'ishyaka DALFA Gushaka Guhirika Ubutegetsi
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:22 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG