Uko wahagera

Kongo n'u Rwanda Ntibivuga Rumwe ku Mpamvu y'Isubikwa ry'Inama Yaribuhuze Kagame na Tshisekedi


Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo

U Rwanda na Kongo bikomeje kwitana ba mwana ku mpamvu yisubika ry'inama yagombaga guhuza abakuru b'ibihugu byombi i Luanda muri Angola kuri iki cyumweru.

Impamvu nyamukuru n'ingingo irebana n'ubusabe bw'uko Kongo yajya mu biganiro n'umutwe wa M23 uyirwanya.

Mu kiganiro n'Ijwi ry'Amerika, ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe avuga ko impande zombi ku rwego rw'abaministiri zari zaganiriye kuri iyo ngingo ariko ku munota wa nyuma Kongo ihitamo kwanga kwemera kujya mu biganiro na M23.

Avuga ko ibyo, ari byo byabaye intandaro y'u Rwanda gusaba ko inama yagombaga guhuza abakuru b'ibihugu isubikwa.

Ku ruhande rwa Kongo, ibinyujije mu muyobozi w’agashami gashinzwe itumanaho mu biro bya perezida wa Kongo Erik Nyindu Kibambe yavuze ko u Rwanda ari rwo rubuza inzira y’amahoro kugerwaho.

Mw'itangazo yashyize ahabona ku cyumweru, Eric Nyindu Kibambe avuga ko mu nama y’abaministiri b’ububanyi n’amahanga yabaye kuwa gatandatu, u Rwanda rwari rwatanze icyifuzo gishya kugirango ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa. Ivuga ko icyo cyifuzo cyasabaga ko habaho ibiganiro byeruye hagati ya Kongo n’umutwe wa M23, Kongo ivuga ko ari uw'iterabwoba.

Aha kongo ikavuga ko ubusabe bw'u Rwanda ari inzitizi rwashyizeho nkana kandi ari imbogamizi ikomeye ibangamira umuhati wa Angola watangijwe n’Ubumwe bw’Afurika ndetse ushyigikirwa n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye ONU kuva mu kwezi kwa karindwi ku mwaka wa 2022.

Ikindi Kongo yumvikanisha ni uko ugusubikwa kw’iyi nama kwabaye ku munota wa nyuma bitandukanye n’ibindi biganiro byabanjirije. Kuri iyi ngingo, Kongo isobanura ko u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rushyigikiye byimazeyo umutwe wa M23, kandi ko rufite imyifatire idahwitse ibangamira amahoro ndetse ikoma mu nkokora intambwe ikomeye imaze guterwa, harimo gushyira umukono ku mugambi wo kurandura umutwe wa FDLR.

Muri iri tangazo, Kongo ishimira umuhati wa Perezida Joao Lourenco w’Angola mu buhuza bw’ibi bihugu by’u Rwanda na Kongo. Ku bw’ibyo, igasaba umuryango mpuzamahanga kureba ingaruka muri ibi bise kunanirwa no gufata ingamba zitajenjetse mu guhangana n’imyitwarire y’u Rwanda

XS
SM
MD
LG