Uko wahagera

Uganda: Urukiko Rwategetse Leta Gutanga Indishyi Zaciwe Inyeshyamba ya LRA


Thomas Kwoyelo inyeshyamba ya LRA yakatiwe imyaka 40 y'Igifungo
Thomas Kwoyelo inyeshyamba ya LRA yakatiwe imyaka 40 y'Igifungo

Urukiko rwo muri Uganda rwategetse leta kwishyura miliyoni 10 z’amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga amadolari y’Amerika 2,740 kuri buri muntu wahitanywe na Thomas Kwoyelo.

Uyu yari umwe mu bayoboraga umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. Thomas Kwoyelo ni we ubaye uwa mbere mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe ukatiwe n’urukiko rwo muri Uganda.

Mu kwezi kwa 10, Thomas Kwoyelo wari mu buyobozi bw’umutwe wa Lord’s Resistance Army LRA urwanya ubutegetsi buriho muri Uganda, yakatiwe imyaka 40 y’igifungo nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha by’intambara birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha ubucakara, iyicarubozo, no gutwara abantu bunyago.

Urukiko rwemeje ko Kwoyelo adashoboye kuriha amafaranga rwategetse ku bakorewe ibyo byaha kubera ubukene afite, bityo rwanzura ko agomba gutangwa na leta.

Urukiko ruvuga ko urugero rw’ibikorwa bye rwagaragaje kunanirwa ku ruhande rwa Leta, bityo umutwaro wo kuriha abo uyu muturage yangirije ukaba ugomba gusubira kuri iyo leta.

Umutwe wa Lord’s Resistance Army washinzwe mu mwaka wa 1980 ugamije guhirika ubutegetsi bwa Prezida Yoweri Museveni.

Uyu mutwe wakoreye ibikorwa by’ubugome abaturage ba Uganda mu gihe cy’imyaka 20 uyobowe na Joseph Kony. Wari ufite indiri mu majyaruguru ya Uganda aho inyeshyamba zagabaga ibitero-shuma byibasira abaturage hato na hato.

Mu 2005, wokejwe igitutu n’ingabo za Leta ya Uganda uhungira mu majyepfo ya Sudani, Repubulika ya demukarasi ya Kongo na Repubulika ya Santrafrika aho wakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage baho.

Forum

XS
SM
MD
LG