Abadiplomate bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turukiya, ibihugu by’Uburayi n’iby’Abarabu bahuriye muri Yorodani kuri uyu wa gatandatu mu biganiro kuri Siriya.
Ni mu gihe ibihugu byo mu karere iherereye mo n’ibyamahanga birimo guharanira kuzagira ijambo mu butegetsi bushya bw’uzasimbura Bashar al Assad.
Ubutegetsi bwa Perezida Biden w’Amerika ubu ugana ku musozo wa manda ye, bwatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’imitwe y’ingabo zafashe ubutegetsi harimo uwa Hayat Tahrir al-Sham wagabye igitero simusiga cyafashe umurwa mukuru Damasiko ku cyumweru gishize.
Biden yohereje ministeri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, muri iki cyumweru ngo ashakishe uburyo bwo kumvikanisha amahame Amerika yifuza ko yashingirwaho mu gushyiraho ubutegetsi bushya muri iki gihugu – harimo kubaha ba nyamuke.
Hagati aho Turukiya, umuturanyi wa Siriya mu majyaruguru, imaze imyaka ishyigikiye ingabo zarwanyaga ubutegetsi bwariho bwa Bashar al Assad. Ubu itegereje kuzagira uruhare n’ijambo mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.
Ministri w’Intebe wa Turukiya, Hakan Fidan, yavuze ko ambasade y’igihugu cye muri Siriya igufungura imiryango kuri uyu wa gatandatu.
Blinken, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bumwe bw’Uburayi, Kaja Kallas, bahuye n’abaministri bo muri Yorodsni, Arabiya Saoudite, Iraki, Libani, Misiri, Emira ziyunze z’Abarabu, Bahrain na Katari.
Bahuriye muri Yorodani ku meza imwe mu nzu yagenewe gucumbikira abashyitsi. Nta wari uhagarariye Siriya wari muri ibyo biganiro.
Forum