Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda yatangaje ko igihugu cye cyatanze Kandidatire yo kwakira imikino yo gusiganwa ku Modoka azwi nka F1. Ibi, umukuru w’Igihigu yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugararo Inama y’Inteko rusange y’iryo shyirahamwe yari maze Icyumweru ibera mu Rwanda.
Mu Ijambo rye yagize ati” Abanyarwanda bishimiye kubakira kandi ndashimira Umuyobozi wa FIA Mohamed Ben Sulayem. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iteraniye ku mugabane w’Afurika none ikaba irimo kubera hano.”
Perezida Paul Kagame kandi yatangeje ku mugarararo ko “igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihatanira kwakira imikino ya F1, kandi asanga u Rwanda rwujuje ibisabwa kugira ngo rwakire iryo rushanwa mu gihe rwatoranirizwa kuryakira.”
Ibi byavugiwe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama rusange ya FIA. Umuyobozi w’iryo shyirahamwe Mohammed Ben Sulayem ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yashimiye Leta y’u Rwanda uko bakiriwe, kandi biteguye gukora ibishoboka byose kugirango uwo mukino utere imbere ku mugabane w’Afurika.
Umuyobozi wa FIA we, Mohammed Ben yagize ati” Ndahimira umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ku buryo batwakiriye ndetse atangaza ko biteguye gufasha u Rwanda no kurumva mu buryo bushoboka kugira ngo uy’umukino ube watera imbere haba mu Rwanda no muri Afurika.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka Gakwaya Christian yatangaje ko “bishimishije kuba u Rwanda rwarakiriye iyi nama cyane ko bizafasha u Rwanda na Afurika muri rusange ndetse asoza avuga ko bafite ubuyobozi bwiza bityo bazagera kuri byinshi.”
Rurangiranwa w’Umwongereza Lewis Hamilton wakiniye Mercedes-AMG kuva muri 2013, kugeza ubu akaba yarerekeje muri Ferrari, mu mwaka w’ 2021, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yifuza kubona umugabane w’Afurika wongera kwakira Irushanwa krya F1 ndetse akavuga ko hari igihe inzozi ze zizaba impamo.
Umugabane w’Afurika uheruka kwakira irushanwa ryo gusiganwa ku Modoka mu w’1993, icyo gihe rikaba ryarakiriwe na Afurika y’Epfo. Iryirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku Mudoka ryasinzwe mu w’1904, mu gihugu cy’Ubufaransa, ndetse kugeza ubu rifite abanyamuryango 246, baturuka mu bihugu 145.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mudoka irimo kubera mu Rwanda kandi irimo gutangirwamo ibihembo by’abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino barangajwe imbere n’Umubiligi Max Vasteppen washoboye kwegukana irushanwa rya F1 inshuro 4 zikurikiranya. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku modoka kandi rikaba ryizihiza imyaka 120 rimaze rishinzwe.
Forum