Uko wahagera

IRMCT Ivuga ko Abantu Barenga 1000 Bakekwaho Ibyaha bya Jenoside yo mu Rwanda Batarafatwa


Umushinjacyaha mukuru w’Urugereko rw’ubujurire rw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz
Umushinjacyaha mukuru w’Urugereko rw’ubujurire rw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz

Umushinjacyaha mukuru w’Urugereko rw’ubujurire rw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz yabwiye akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi (kuri uyu wa kabiri) ko kwemerera abakatiwe ko imanza zabo zisubirwamo atari impushya bahabwa zo gusubiramo amateka.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yahereye ku rubanza rw’uwitwa Gerard Natakarutimana wasabye ko igihano yahawe cyahindurwa nyuma y’isubiramo ry’urubanza rwe ariko urukiko rw’ubujurire rukagihamya.

Mu mwaka wa 2023, Gerard Ntakirutimana, waburanishwaga n’Urukiko mpuzamahanga mpamanabyaha rwa Arusha yahamwe n’icyaha cya jenoside n’icy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Brammertz kandi yagarutse ku isubirwamo ry’urubanza rwa Augustin Ngirabatware, wari ministri w’imigambi ya leta mu mwaka w’1994. Yari yarakatiwe mu mwaka wa 2012 gufungwa imyaka 35, ahamwe n’ibyaha 6 birimo ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gushishikariza abantu kuyikora, maze yemeza ko abatangabuhamya basabwe guhinyuza ubuhamya batanze mbere.

Yagize ati: “Hasubiwemo imanza ebyiri mu myaka ya vuba zarangijwe n’urukiko rwa Arusha. Urwa mbere ni urwa Ngirabatware. Muri izo zombi, byayagaragaye ko abatangabuhamya bahinduye ibyo bavuze mbere kubera ko bahawe amafaranga.
Kwemerera abakatiwe ko imanza zabo zisubirwano si impushya bahabwa zo gusubiramo amateka no gusiba ibyaha bakoze baremarema ibimenyetso”.

Umushinjacyaha Brammertz yanavuze kuri Felisiyani Kabuga yifuza ko yakohereza mu Rwanda. Uyu Felisiyani Kabuga na Fulgence Kayishema, wafashwe nyuma y’imyaka 28 ashakishwa kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri Komini ya Kivumu, yayoboraga, mu cyahoze ari prefegitura ya Kibuye. Brammertz yabwiye inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi ko Kayishema agifungiye muri Afurika y’epfo, aho akomeje kwanga ko yoherezwa muri gereza y’Urwego iri Arusha muri Tanzaniya kugirango azoherezwe mu Rwanda aburanishwe.

Yavuze ko “Yatangaje ko ashaka gusaba ko icyemezo cyo kwohereza mu Rwanda cyahindurwa. Kugirango iki kibazo kirangire hakenewe ko Leta y’Afrika y’epfo yakuzuza inshingano zayo mpuzamahanga igashyikiriza Kayishema Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza, nkuko bigaragara ku rupapuro rwo kumufata. Nyamara, Felisiyani Kabuga aracyafungiye muri gereza y’i La Haye, ariko ibiro byanjye bisanga akwiye gusubizwa mu Rwanda. Igihugu yavukiyemo kandi afitiye ubwenegihugu, ibyo bigatuma iki kibazo kirangira”.

Mu kwezi kwa kabiri, uyu mwaka, ministeri y’Ubutabera y’u Rwanda yoherereje ubusabe umwanditsi w’urukiko igaragaza ko U Rwanda rwiteguye kwakira Felisiyanin Kabuga aramutse afunguwe. Perezida w’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Gatti Santana, nawe yabwiye inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi ko urwego ayobora rukeneye ubufatanye na za leta z’ibihugu kugirango haboneke umuti w’ibibazo bikomeje kuba ingorabahizi.

Yagize ati:“Nyuma y’imyaka itatu, ntiharaboneka igisubizo kirambye ku bantu batandatu bafunguwe cyangwa se bagizwe abere, bari mu gihugu cya Nijeri. Babaho mu buzima bubi, badahabwa ibyo bari bijejwe igihe bemeraga kujya kubayo. Hakenewe inkunga z’amaleta, kugirango imibereho yabo muri Nijeri ihinduke, cyangwa se babonerwe ibihugu bibakira, ibyo ni ngombwa kugirango iki kibazo kirangire”.

N’ubwo bwose Umushinjacyaha Brammertz avuga ko urwego ayobora rumaze kugera kuri byishi, yemeza ko hakiri Abanyarwanda barenga 1.000 bagishakishwa kubera uruhare bagize muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994. Yasabye ibihugu kudakingira ikibaba abakekwaho ibyaha byo mu ntambara n’abajenosideri kugirango bashikirizwe ubutabera bacirirwe imanza.

Forum

XS
SM
MD
LG