Abayobozi b’intara za Kivu y’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo n’iz’Uburundi zihana urubibe kuri uyu wa kane basoje inama yiga uburyo ibiraro by’ibyambu byo ku ruzi rwa Rusizi bimaze igihe kirekire bifunzwe byafungurwa kugirango bifashe urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama yabereye mu mujyi wa Uvira uri mu birometero bigera kuri 27 uvuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi w’Uburundi, Bujumbura. Abayobozi bayitabiriye barimo ab’intara za Kivu y’epfo ku ruhande rwa Kongo, n’abayobozi b’intara za Cibitoke, Bujumbura rurale na Rumonge ku ruhande rw’Uburundi.
Mbere y’inama babanje gusura ibiraro biri Kiliba, Luvingi na Sange biri muri teritware ya Uvira ndetse na Rugombo ku ruhande rw’intara ya Cibitoke. Guverineri w’intara ya Kivu y’epfo, Profeseri Jean-Jacques Purusi Sadiki yavuze ko baje bahuye mu rwego rwo kureba uko bafungura ibyo biraro biri ku bivuko by’ibihugu byombi bimaze imyaka igera kuri itanu bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Uyu muyobozi avuga ko bigiye hamwe uburyo bakwihutira gufungura ku ikubitiro ibiraro biri ku mugezi wa Rusizi ku byambu bya Rubenga muri Luvingi na Nyamoma muri Sange.
Yagize ari: “Twaje aha n’abayobozi bakuru b’Uburundi, natwe abayobozi b’intara ya Kivu y’epfo kuko Prezida Felix Tshisekedi Tshilombo yadutegetse gufungura ibiraro kugirango abaturage bacu bo muri teritware ya Uvira ba Kiliba, Sange, Luvungi n’ahandi ndetse n’ab’Uburundi boroherezwe kwambuka mu Burundi n’Abarundi baze muri Kongo mu bucuruzi. Kugirango ibyo bigerweho ni ngombwa ko ibiraro biri hejuru ya Rusizi byuzura vuba ‘’.
Guverinema Jean Jacques Purusi avuga ko mbere yuko bimwe muri ibyo biraro byuzura mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka 2025, basabye inzobere z’ibihugu byombi kureba uburyo abaturage n’imodoka zidafite uburemere bwinshi zanyura ku biraro byari bisanzwe. Ndetse ahatari ibiraro hagashyirwa amato yafasha abaturage kwambuka.
Mu mujyi wa Uvira, abitabiriye iyo nama bavuga ko nta munsi nyirizina wemejwe wo gufungura ibyo biraro ku mugaragaro.
Niyokindi Gerard, umuyobozi wungirije muri minisiteri y’ubucuruzi wari uyoboye intumwa z’Uburundi, yagaragaje ko bishimiye ko mu gihe cya vuba abaturage ku mpande zombi bazaba basurana bakanacuruzanya. Yagize ati:" Twishimye! Vuba abaturage b’Abarundi n’Abakongomani bazagenderaniranira ndetse no gukorana ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi . Ibikorwa byari byarafunzwe kubera Covid 19."
Bamwe mu baturage batuye mu kibaya cya Rusizi no mu ntara ya Cibitoke bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi banyuze ku ruzi Rusizi bavuga ko ifungwa ry’ibyambu kuva mu 2019 byataje igihombo.
Kuva ibyo byambu n’ibiraro byafungwa mu 2019, abaturage bo mu kibaya cya Rusizi bifuzaga kujya mu Burundi bavuye Kamanyola banyuze ku mupaka wa Kavimvira bakoraga urugendo rw’ibirometero birenga 74, mu gihe bari basanzwe bagenda urugendo rw’ibirometero bigera kuri 7 banyuze mu ntara ya Cibitoke.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika
Forum