Uko wahagera

Ministiri w'Ubutabera wa Kongo Arashinjwa Gukoresha Imvugo Ihembera Amacakubiri


Ministiri Constant Mutamba
Ministiri Constant Mutamba

Ijambo ministiri w'ubutabera wa Kongo Constant Mutamba aherutse kuvugira muri gereza ya Munzenze iri mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru rikomeje guteza impaka.

Aho muri iyo gereza ministiri Mutamba yashinje u Rwanda kuba ari rwo soko y’ibibazo by’intambara mu burasirazuba bw'igihugu, maze asaba izo mfungwa kugaragaza 'umwanzi' uzirimo.

Mu magambo ye, uyu mutegetsi yumvikanye yihanagiriza umukuru w’u Rwanda Paul Kagame kuzamushikiriza ubutabera.

Akoresheshe ururimi rw'igiswahili yagize ati "Bamenye ko bose tuzabafata na Kagame tuzamufata."

Yakomeje avuga ko banze ko umunyamahanga yigarurira ubutaka bwabo.

Ku rubuga rwa X, umuvugizi wa Leta y'u Rwanda Yolande Makolo, yanditse ko ayo magambo ya ministiri wa Kongo yavuzwe n'umutegetsi wa Kongo hafi y'umupaka w'u Rwanda ari ubushotoranyi bukomeye.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Goma bavuganye n’Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri bavuga ko amagambo ya minisitri Mutamba agamije guhembera urwango mu baturage kandi ko umuyobozi nkuriya atagakwiye kuba avuga amagambo nk’ayo.

Ministiri w’ubutabera wa Kongo yumvikanye kandi ashyira mu majwi bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Prezida Felix Tshisekedi kuba nabo bafatanya n’abarwanya igihugu mu ntara z’uburasirazuba.

Nubwo bimeze uko, hari abandi baturage bo mu mujyi wa Goma bavuga ko ibyatangajwe na minisitri w’ubutabera ari ubutumwa kuri buri wese waba ugerageza guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Mu burasirazuba umubare munini w’abavuga ururimi Ikinyarwanda ni bo bakomeje kugenda bibasirwa cyane n’abaturanyi babo, babakekaho gukorana na M23.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG