Abayobozi bashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza, kuri uyu wa gatatu, bavuze ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abanyapalestina 17 . Muri kimwe muri ibyo bitero, Isiraheli yibasiye inzu iri mu gace ka Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho cyahitanye abantu 12.
Kuri uyu wa gatatu, igisirikare cya Isiraheli cyatangaje kandi ko umwe mu basirikare bacyo yishwe, undi agakomereka, ubwo yari ahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.
Mu majyepfo ya Libani, aho ingabo za Isiraheli n’abarwanyi ba Hezbollah bamaze amezi menshi mu mirwano ikaze, ingabo za Libani zavuze ko umwe mu basirikare bayo, yishwe arashwe n’ingabo za Isiraheli.
Itangazo ry’igisirikare cya Libani, ryavuze ko ingabo za Isiraheli zarashe imodoka y’ingabo za Libani. Iki gitero kibaye nyuma y'umunsi umwe ingabo za Libani zivuze ko iza Isiraheli zarashe kimwe mu birindiro byazo mu gace ka Sarafand gaherereye mu majyepfo y’igihugu zigahitana abasirikare batatu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko ingabo z’Abafaransa zifatanyije mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, mu majyepfo ya Libani, zarashweho. Itangazo ry’iyi minisiteri, ntawe ryamaganiyeho ibyabaye, ariko ryashimangiye ko bikenewe gukora ku buryo abakozi ba ONU bagira umutekano.
(AP, Reuters, AFP)
Forum