Mu gihe Perezida watowe Donald Trump yitegura gutangira inshingano, urugendo ruteguranywe ubushishozi rwo guhererekanya ubutegetsi hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubushya rurimo gutegurwa. Inzobere zitanga ibitekerezo byazo k’uko guverinoma yo ku rwego rw’igihugu yakwitegura ibi bihe by’ingenzi muri demukarasi y’Amerika.
Nyuma y’uko Perezida w’Amerika atowe, haba ibikorwa byinshi mbere y’uko arahira. Iminsi 76 yo kuva ku gutorwa kugera ku irahira ishobora kumvikana nk’igihe kirekire. Nyamara urugendo rwo kuva ku butegetsi bumwe ujya ku bukurikiraho si ikintu cyoroshye, nk’uko Muchael Shurkin, wakoze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano ubu akaba ari umuyobozi wa gahunda zo ku rwego rw’isi mu kigo 14 North Strategies cy’ubujyanama mu by’ubushabitsi abivuga.
Aragira ati:"Twifuza gukora ibishoboka byose ngo perezida agere ku ntego ze. Rero, niba hari politiki ashaka kuvugurura, tubimufashamo tumubwira icyo tuzi tukanamusobanurira ibirimo kuba.”
Perezida watowe ntatangira imirimo mbere y’itariki ya 20 y’ukwa Mbere. Icyakora imyiteguro iba igomba gutangira mbere cyane y’iyi tariki, nk’uko Valerie Smith Boyd wo mu muryango Center for Presidential Transition – uharanira ihererekanya mu mahoro ry’ubutegetsi, abivuga.
Agira ati:" Ni umurimo ukomeye cyane, kandi ikintu cya mbere umuryango wacu wakoze ni ugushishikariza abakandida-perezida gutangira gutegura urwo rugendo mu muhindo w’umwaka amatora azabamo. Birumvikana ko intego nyamukuru baba bafite ari ugutsinda amatora; ariko bakwiye no gushyiraho urwego rwihariye rusuzuma dosiye ibihumbi amagana, rugahitamo abantu baboneye bazabasha gushyira mu ngiro ibyo basezeranyije abaturage.”
Gushyiraho abagize guverinoma si umurimo woroshye. Boyd avuga ko myinshi mu myanya bisaba ko abayishyizwemo bemezwa na Sena, mu gihe indi abayijyamo bagomba kubanza kwigwaho ku mpamvu z’umutekano, ibisaba igihe gihagije.
Yavuze ko “Tubona ibihe by’ihererekanya ry’ubutegetsi nk’igihe cy’intege nke ku gihugu bitewe n’uko abategetsi bashyirwa mu myanya, abayobozi bakuru baba barimo kuvaho mu buyobozi bumwe. Hashobora kubaho ubukererwe mu kuza mu myanya kw’abategetsi bashya, kandi birumvikana ibyo ko bishobora gutera zimwe mu mbogamizi mu bijyanye n’itumanaho cyangwa kumva amabwiriza n’inshingano.”
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifite umugenzo w’ihererekanwa ry’ubutegetsi mu mahoro umaze igihe kirekire kuva wabaho bwa mbere muw’1797. Icyo gihe George Washington yahererekanyaga ubuperezida na John Adams wari umusimbuye.
Boyd avuga ko umuzi-remezo w’ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe neza, ari itumanaho n’ubwumvane bisobanutse kandi bikozwe neza. Aragira ati:" Ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro ryakozwe neza, ni aho ikipe icyuye igihe n’ifashe inshingano bahanahana amakuru ndetse bagakorana bya hafi mu kurinda igihugu n’isi yose ibyago bikomeye.”
Shurkin we ashimangira ko, amaherezo, demukarasi ikora neza ari yo y’ingenzi kuruta kureba ngo ni nde utsinze amatora. Avuga ko “Kugira ngo demukarasi ikore, buri wese agomba, ku rwego runaka, kumva ko igihe cyose sistemu ikora, sistemu ari yo y’ingenzi gusumba we. Ubuzima bwa sistemu ni bwo bw’ingenzi kurusha kuba uwo ushyigikiye yatsinda cyangwa yatsindwa amatora. Kandi nibwira ko iyo ari yo mpamvu y’ingenzi mu mateka demukarasi y’Amerika yakomeje kuganza kandi igatanga umusaruro.”
Mu gihe igihugu cyitegura irahira rya perezida utaha, urugendo rwo guhererekanya ubutegetsi rwibutsa abantu batagaragara bakora iyo bwabaga baharanira ko demukarasi ikora neza.
Forum