Uko wahagera

Ingabo za ONU Zasubije Mali Ikigo cya Nyuma cyari Mu Maboko Yazo


Zimwe mu nshingano, MINUSMA, yari ifite muri Mali harimo kurindira umutekano abasivili no kurengera uburenganzira bwabo.
Zimwe mu nshingano, MINUSMA, yari ifite muri Mali harimo kurindira umutekano abasivili no kurengera uburenganzira bwabo.

Ibiro by’izahoze ari ingabo za ONU zoherejwe kubungabunga amahoro muri Mali byashyikirije ingabo za Mali icyari ikigo cyabo cya nyuma, nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.

Izo ngabo zari zizwi nka MINUSMA mu magambo ahinnye zageze bwa mbere muri Mali mu 2013. Manda yazo yarangiranye n’itariki ya 31 y’ukwezi kwa 12 umwaka ushize nyuma yo gutegekwa kuva ku butaka bwa Mali kubera kutumvikana n’ubutegetsi bwa gisirikari buriho.

Muri icyo gihugu ONU yari ihafite umutwe w’ingabo zigera ku 15.000 barimo abasirikari n’abapolisi. Iki kigo cya nyuma cyari kikiri mu maboko ya ONU cyari hanze gato y’umurwa mukuru wa Mali, Bamako.

Mu muhango wo gushyikiriza icyo kigo Mali, umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU, Atul Khare, yavuze ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha kubahiriza no gushyira mu bikorwa imigambi ya MINUSMA.

Naho, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, we yashimangiye ko ingabo za ONU zananiwe kubahirirza inshingano zahawe bituma abaturage ba Mali bari bazitezeho byinshi bazitakariza icyizere.

Zimwe mu nshingano, MINUSMA, yari ifite harimo kurindira umutekano abasivili no kurengera uburenganzira bwabo. MINUSMA igomba kuba yashoje burundu ibikorwa byayo byose muri Mali bitarenze tariki ya 31 z’ukwezi gutaha kwa 12. Mu gihe yari imaze muri Mali, yahatakarije abakozi bayo 180, bishwe mu bitero byakunze kugerekwa ku mitwe y’iterabwiba irimo Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

Forum

XS
SM
MD
LG