Uko wahagera

Urukiko mu Bufransa Rwagaragaje Inzitizi zo Kubururanisha Leta Kuri Jenoside yo mu Rwanda


Ingabo z'Ubufransa ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo mu 1994
Ingabo z'Ubufransa ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo mu 1994

Mu Bufaransa, urukiko rw’i Paris rushinzwe gukemura impaka hagati y’abaturage na leta, Tribunal Administratif de Paris mu Gifaransa, ejo ku wa kane rwaciye iteka ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku bufatanyacyaha bwa guverinoma y’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ikirego cyaturutse ku bantu 21 ku giti cyabo n’amashyirahamwe abiri yitwa “Rwanda Avenir” na “Collectif des parties civiles pour le Rwanda.” Bagitanze mu kwezi kwa kane 2023.

Mu magambo yabo bwite bavuga ko leta y’Ubufaransa yafashije, “guverinoma y’abajenosideri” y’u Rwanda kurimbura abatutsi kuva mu 1990 kugera mu 1994, by’umwihariko kuko itigeza isesa amasezerano y’ubutabarane bwa gisirikare bari bafitanye kuva mu 1975.

Abarega bavuga kandi ko guverinoma y’Ubufaransa “yayobeje ubutumwa bw’ingabo za Turquoise”, aho kuba ingabo z’amahoro ahubwo zitererana abasivili Abatutsi, by’umwihariko abo mu Bisesero.

Ubutumwa bw’ingabo za Turquoise bwashinzwe n’inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi. Yari yiganjemo cyane cyane abasirikare b’Ubufaransa. Ni nabwo bwayoboraga ibikorwa byose bya Turquoise.

Abareze basaba indishyi z’akababaro zigera ku madolari miliyoni 540.

Urukiko rwatangiye gusuzuma iki kirego kw’itariki ya 24 y’ukwezi gushize kwa cumi.

Kuri uyu wa kane, rwavuze ko ibyo Ubufaransa bwakoze mu Rwanda, ari byo gutera inkunga guverinoma yarwo kuva mu 1990 kugera mu 1994 “byinjira mu bikorwa mpuzamubano mpuzamahanga by’Ubufaransa mu Rwanda na ONU.” Rwanzuye ko “kubera imiterere y’ibi bikorwa, ntibishobora kuregerwa uru rukiko, ruvuga rero ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego.”

Abareze batangaje ko batabyishimiye. Basobanura ko bazajurira. Ibyemezo by’urukiko rushinzwe gukemura impaka hagati y’abaturage na leta rw’i Paris bijuririrwa mu rukiko rw’ubujurire rushinzwe gukemura impaka hagati y’abaturage na leta rw’i Paris mu Bufaransa.

Forum

XS
SM
MD
LG