Inama y'abakuru b'ibihugu by'umuryango w'ubuhahirane mu karere k'Aziya-Pasifika yatangiye imilimo yayo i Lima, umurwa mukuru wa Peru.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, na mugenzi we w'Ubushinwa, Xi Jinping, bayihuriyemo mu gihe ibihugu byabo byombi bishobora kwitegura "intambara" z'ubucuruzi mu myaka iri imbere.
Biden na Xi bazagirana ikiganiro cyihariye ku wa gatandatu ku ruhande rw’iyi nama ya APEC. Ni ikiganiro abanyamuryango muri rusange bashishikariye kubera imigambi ya perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ikubiye mu ntero n’inyikirizo "America First," bishatse nko kuvuga ko inyungu z’Amerika ziza imbere ya byose.
Trump yiyamamaje avuga ko azashyiraho imisoro n’amahoro bigera kuri 60 ku ijana ku bicuruzwa biva mu Bushinwa byinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abagize APEC basanga intambara z’ubucuruzi hagati y’ibihugu bibiri bya mbere mu bukungu kw’isi zabagiraho ingaruka nabo.
Perezida Trump avuga ko ashobora no gushyira kuri 25 ku ijana imisoro n’amahoro ku bicuruzwa biva mu gihugu cya Megisike, nayo iri muri APEC.
APEC yashinzwe mu 1989. Igizwe n’ibihugu 21 byikubiye 60 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’isi wa buri mwaka, na 40 ku ijana by’ubucuruzi bwose bwo kw’isi. Uburusiya nabwo buyirimo, ariko Perezida Vladimir Putin ntiyagiye mu nama y’i Lima.
Usibye Xi Jinping, Perezida Biden azagirana kandi ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shigeru Ishiba, inshuti zikomeye za Leta zunze ubumwe z’Amerika. Azaganira na none by’umwihariko na Perezida Lula da Silva wa Brezile.
Mbere yo kugaruka I Washington, Perezida Biden azava i Lima ajye mu nama y’abakuru b’ibihugu 20 bya mbere bikize kw’isi, G20, izabera muri Burezile kuwa mbere no ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Forum