Uko wahagera

Imishinga Ishyigikiwe n'Amerika muri Gahunda zo Kurwanya Igwingira mu Rwanda


Umushinga USAID-Gikuriro Kuri Bose ufasha kurwanya ikibazo cy'ingwingira mu bana
Umushinga USAID-Gikuriro Kuri Bose ufasha kurwanya ikibazo cy'ingwingira mu bana

Abatuye mu mirenge itandukanye y'akarere ka Nyabihu barashima intambwe bagezeho mu kurwanya ikibazo cy'igwingira cyugarije igihugu muri rusange.

Ni gahunda bakorera mu marerero atandukanye babifashijwemo n'Umushinga USAID- Gikuriro kuri Bose, umushinga uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ijwi ry’Amerika ryasuye rumwe mu urugo mbonezamikuririre ruherereye mu mududugudu wa Mukaka akagari ka Mpinga mu murenge wa Shyira I Nyabihu mu Burengerazuba.

Abana baharererwa bahabwa amafunguro yo kubafasha gukura no kubarinda ibibazo by’imirire mibi mu mugambi wo guhangana n’ikibazo cy’igwingira cyugarije abatari bake.

Madamu Alijantina Nyirarukundo yabyaye umwana ku mezi arindwi bimugiraho ingaruka. Kugeza na magingo aya umwana we w’imyaka umunani ntarabasha kuvuga, ariko byibura nyuma yo kumuzana mu rugo mbonezamikurire yabashije guhaguruka aratambuka.

Theoneste Dusabirema, akuriye abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Mpinga. Na we asanga babifashijwemo n’umushinga USAID-Gikuriro Kuri Bose ikibazo cy’igwingira barushaho kugihashya.

Mu nyubako y’ urugo mbonezamikurire haba hari n’ibiro by’umukuru w’umududugudu. Ni mu mugambi wo kugira ngo abe hafi y’abo baturage. Evariste Majyambere ukuriye umudugudu wa Mukaka mu kagari ka Mpinga na we avuga ko nyuma y’uyu mushinga, ubumenyi babonye butazaba amasigaracyicaro.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:51 0:00

Alice Mugeni ashinzwe ikurikiranabikorwa ry’umushinga USAID-Gikuriro Kuri Bose mu turere twa Burera, Rulindo na Nyabihu. Avuga ko abagenerwabikorwa barushaho guhindura imyumvire.

Naho, Frank Muhwezi, umuyobozi mukuru wungirije w’umushinga USAID-Gikuriro kuri Bose CRS yabwiye Ijwi ry’amerika ko nyuma y’imyaka itatu bashyira mu bikorwa umushinga USAID-Gikuriro kuri Bose umusaruro ushimishije.

Uyu mushinga umaze imyaka itatu utangiye ukazarangira mu 2026. Wibanda ku mikurire y’umwana mu minsi igihumbi ku bana bari munsi y’imyaka itanu. USAID- Gikuriro kuri Bose ukorera mu turere 10 two hirya no hino mu Rwanda aho washyizeho ingo mbonezamikurire zisaga 170.

Ingengo y’imari y’umushinga irangana na miliyoni 45 z’amadolari mu myaka itanu ni ukuvuga abarirwa miliyari mirongo itandatu mu manyarwanda. USAID yatanze miliyoni 38 .7 z’amadolari naho indi miryango irimo CRS ishyira umushinga mu bikorwa yishakamo miliyoni 5.7 z’amadolari

Imibare iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda igaragaza ko mu 2020 habarurwaga abagera kuri 33 ku ijana bagwingiye bavuye kuri 38 ku ijana bo mu 2015. Bivuze ko umwe muri batatu yagwingiye. Kubireba Nyabihu, 35 ku ijana baragwingiye. Intumbero nuko mu 2030 bazaba bari kuri 15 ku ijana mu gihugu hose.

Forum

XS
SM
MD
LG