Uko wahagera

Abanyamerika n'Abanyaburayi mu Biganiro byo Gufasha Ukraine


Ministiri Antony Blinken wa Leta zunze ubumwe z'Amerika I Buruseli
Ministiri Antony Blinken wa Leta zunze ubumwe z'Amerika I Buruseli

Umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa gatatu, yaburiye ko kwohereza ingabo za Koreya ya Ruguru gufasha iz’Uburusiya zirwanira ku mupaka wa Ukraine, bizasaba "Uburyo buhagije bwo guhangana nazo".

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Blinken yabivugiye I Buruseli mu nama arimo n’abayobozi b’umuryango wa OTAN, n’abandi bayobozi bo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi igamije kwiga uburyo bwo kongera imfashanyo baha Ukraine, mbere y’uko Donald Trump atangira indi manda nyuma yo gutsinda amatora muri Amerika.

Abo bategetsi bafite ubwo ko ubutegetsi bwa Trump bushobora, gukoma mu nkokora inkunga amahanga yahaga Ukraine.

Blinken aganira n’abanyamakuru ari kumwe n’umuyobozi wa OTAN, Mark Rutte, yavuze ko basuzumye ibijyanye n’uko ingabo za Koreya ya Ruguru "zinjijwe mu ntambara, mu buryo bugaragara, mu rugamba rusaba kandi ruzagomba igisubizo gihamye."

Kuwa kabiri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yemeje ko abasirikare ibihumbi ba Koreya ya ruguru bamaze kugera ku rugamba mu ntara Kursk y'Uburusiya hafi y’umupaka na Ukraine, aho baje gufasha ingabo z'Uburusiya.

Blinken yabyise intambwe iteye akaga gakomeye, ariko yirinda kuvuga uko Amerika izabyifatamo.

Urugendo rwe, rubaye mu gihe intsinzi ya Trump, hamwe n’ibibazo bya politiki mu Budage, byongera ubwoba bw’ejo hazaza, mu bijyanye no gufasha Ukraine, mu bihe bikomeye ihanganyemo n’ ibitero by’Uburusiya.

Blinken yabwiye abanyamakuru ko Perezida Joe Biden yiyemeje gukora ku buryo inkunga yose iteganyirijwe Ukraine, izaba yatanzwee mbere y’itariki ya 20, y’ukwezi kwa mbere, ubwo Donald Trump azatangira ubuyobozi.

Ariko yongeye gushimangira ko abafatanyabikorwa b’Amerika bagomba guhaguruka, bagafasha Ukraine, mu buryo bw’intwaro, amasasu hamwe n’imyitozo ya gisirikare.

Forum

XS
SM
MD
LG