Uko wahagera

Umusirikari wa RDF Yishe Abasivili Batanu mu Karere ka Nyamasheke


Abaturage b'akagari ka Rushyarara
Abaturage b'akagari ka Rushyarara

Abaturage batanu bo mu murenge wa Karambi w’akarere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda bishwe barashwe n’umusirikare w’ingabo z’u Rwanda – RDF mu gicuku cyo kuwa kabiri ushyira uyu wa gatatu.

Ni iraswa ryaturutse ku ntonganya zabereye mu kabari, aho uyu musirikare yanywereye agashaka kugenda atishyuye ibyo yanyoye.

Byabereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Rubyiruko yo mu kagari ka Rushyarara, aho umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda witwa Minani Gervais w’imyaka 39, ufite ipeti rya Serija yarasiye aba baturage.

Abatuye muri ako gace bavuganye n'Ijwi ry’Amerika bemeza ko iryo rasa ryabaye isaa saba n’igice z’ijoro zishyira isaa munani.

Ni amasaha ubusanzwe utubari muri iyi santere tuba tutagikora, kuko abahatuye bavuga ko tutemerewe kurenza isaa yine z’ijoro tugikora.

Icyabaye intandaro y’iyicwa rya bagenzi babo, aba baturage bavuga ko ari intonganya hagati ya nyir’akabari witwa Nkundamahoro Jean d’Amour na Serija Minani, zivuye ku kutishyura k’uyu musirikare.

Abishwe bose uko ari batanu ni ab’igitsina-gabo, bafite hagati y’imyaka 18 na 45. Muri bo harimo abavandimwe babiri bavukana. Ni imfu abatuye aha muri Karambi bavuga ko zabaciyemo igikuba, cyane cyane abahaburiye ababo.

Ku babuze ababo, basanga imfu zabo ku ruhande rumwe zaturutse ku burangare bw’abakuriye uwabarashe. Bavuga ko urugomo rukuruwe n’abasirikare baza kuhanywera bavuye mu kigo kiri hafi aho, atari ubwa mbere ruba. Icyakora bakemeza ko bitari byakageze aho hari abahasiga ubuzima.

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda, ariko ntibyadushobokera.

Inshuro zose twahamagaye Burigadiye Jenerali Ronald Rwivanga uvugira iki gisirikare ntiyatwitabye. N’ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telefoni ngendanwa– biboneka ko yabusomye, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Icyakora, mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyasohoye ahagana isaa tanu z’amanywa y’uyu wa gatatu, cyavuze ko kibabajwe n’ibyabaye kandi cyihanganishije ababuze ababo. RDF mu itangazo ryayo yavuze ko uwarashe aba baturage yafashwe kandi azahanwa hisunzwe amategeko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG