Umunyamakuru ufite ubweneguhugu bwa Suwede, ukomoka muri Eritereya wamaze imyaka irenga 23 afunze ataburanye, kuri uyu wa mbere yagenewe igihembo cy’uburenganzira bwa muntu cya Suwede, kubera urugamba yarwanye mu guharanira ubwisanzure bwo kugagaragaza ibitekerezo.
Dawit Isaak yari mu itsinda ry’abantu bagera muri 20, barimo ba minisitiri muri guverinema, abadepite ndetse n’abanyamakuru bigenga, bafashwe ikivunge mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2001.
Isaak yahawe igihembo cya Edelstam "kubera uruhare runini yagize n'ubutwari budasanzwe mu guharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, imyizerere ya muntu, no kurengera uburenganzira bwa muntu", nk'uko fondasiyo Edelstam yabivuze.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ufata Isaak nk’imfungwa y’umutimanama, kandi umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka, Reporters Sans Frontiers, uvuga ko we n’abagenzi be bafatiwe igihe kimwe, ari bo banyamakuru bafunzwe igihe kirekire kw’isi.
Impuguke z’umuryango w’abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu, zasabye ubuyobozi bwa Eritereya guhita bumurekura. Eritereya nta makuru yamutanzeho, kandi hari ubwoba ko ashobora kuba atakiri muzima. Yaba afite imyaka 60.
Kw’italiki ya 19 y’uku kwezi kwa 11, umukobwa wa Isaak witwa Betlehem, azamwakirira igihembo, i Stockholm. Isaak yahungiye muri Suwede mu 1987, mu gihe Eritereya yarwanaga na Etiyopiya, ikaza kugera ku bwigenge mu 1993.
Amaze kubona ubwenegihugu bwa Suwede, Isaak yasubiye muri Eritereya mu 2001 kugira ngo afashe guteza imbere itangazamakuru, maze afatanya gushinga ikinyamakuru cya mbere cyigenga mu gihugu, cyiswe Setit.
Yatawe muri yombi nyuma gato y’uko iki kinyamakuru gisohoye inyandiko zisaba amavugururu ya politiki. Ubuyobozi bw’i Asmara, nta makuru na make bwigeze butanga ku bijyanye n'aho aherereye cyangwa ku buzima bwe mu myaka yashize. Cyakora bavuze ko hari amakuru yizewe yerekanaga ko mu kwezi kwa cyenda 2020, Isaak yari akiri muzima. (AFP)
Forum