Uko wahagera

Senegale Ihanganye n’Imyuzure n’Umwuka Mubi Ushingiye ku Bukungu


Senegale ihanganye n’imyuzure n’umwuka mubi ushingiye ku bukungu, mbere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri uku kwezi kwa 11.

Ibice byinshi by’ubutaka buhingwa, bwarengewe n’amazi mu turere two mu majyaruguru no mu burasirazuba bw'iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’ Afurika. Ibi byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage, basanzwe batunzwe ahanini n’ibikomoka ku buhinzi.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa ,AFP, bivuga ko mu cyumweru gishize, Perezida wa Senegale, Bassirou Diomaye Faye yasuye uduce tumwe na tumwe twibasiwe n’imyuzure, aho Leta yagennye miliyoni 13 z'amadolari yo kworohereza abahuye n’ingorane.

Abasesengura ibintu bavuga ko guverinoma ya Senegale igomba no gukemura ibibazo by’imari ya Leta, ibyo minisitiri w’intebe, Ousmane Sonko yita “ibibazo by’ingutu”.

Aha harimo gukemura ibibazo by’ubushomeri bukabije n’umubare munini w’urubyiruko rushyira ubuzima bwarwo mu kaga, mu rugendo rwerekeza ku mugabane w’uburayi aho ruhura n’ibibazo by’insobe, rujya gushakisha imibereho yaba irushijeho kuba myiza. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG