Uko wahagera

Somaliya Ikomeje Gukumira Ingabo za Etiyopiya mu Bikorwa vyo Kugarukana Amahoro


Ubutegetsi bwa Somaliya bukomeje gukumira ingabo z’igihugu gituranyi cya Etiyopiya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Ni mu gihe ibihugu byombi ubu birebana ay’ingwe biturutse ku masezerano Etiyopiya iheruka kugirana na Somaliland, intara Somaliya ifata nk’ubutaka bwayo.

Umutegetsi mukuru muri leta ya Somaliya, kuri uyu wa gatandatu yashimangiye ko Etiyopiya itari mu bihugu bizohereza ingabo mu butumwa bushya bw’amahoro bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, buzatangira mu kwa mbere k’umwaka utaha.

Minisitiri Abdulkadir Mohamed Nur, utegeka minisiteri y’ingabo ya Somaliya, mu kiganiro yahaye televiziyo ya leta, yagize ati: “Navuga ko Etiyopiya ari cyo gihugu rukumbi kugeza ubu tuzi ko kitazagira uruhare mu butumwa bushya bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika. Ibyo biraterwa n’uko icyo gihugu cyahungabanyije ubusugire n’ubumwe bwacu nk’igihugu.”

Si ubwa mbere Somaliya yanga ko ingabo za Etiyopiya ziza mu butumwa bw’amahoro ku butaka bwayo. Mu kwa munani k’uyu mwaka, Minisitri w’intebe wa Somaliya Hamza Abdi Barre yavuze ko ingabo za Etiyopiya zizaza mu butumwa bushya bw’Ubumwe bw’Afurika bwiswe – AUSSOM, ari uko icyo gihugu cyivanye mu masezerano y’imikoranire cyagiranye na Somaliland mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Leta ya Somaliya, ifata Somaliland – intara irimo kuyiyonkoraho, nka kimwe mu bice byayo. Ikabona ayo masezerano nk’igitero cyagabwe ku busugire n’ubutavogerwa bwayo nk’igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko Etiyopiya yakomeje kwima amatwi ubusabe bwa Somaliya bwo kuva muri ayo masezerano, asa n’ashyira mu kato iki gihugu. Porofeseri Sonkor Geyre, wahoze ari umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo, yavuze ko Somaliya ifite uburenganzira bwo guhitamo ibihugu biza muri ubwo butumwa, n’ubwo kwanga ko ibindi biza.

Uyu musesenguzi mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika – Serivisi y’Igisomali, yagize ati: “Somaliya ifite uburenganzira nk’igihugu bwo gukumira Etiyopiya mu butumwa bwa AU buzaza, bitewe n’uko ibona ibikorwa by’icyo gihugu – birimo n’amasezerano cyagiranye na Somaliland, nk’intambamyi ku gihugu.”

Mu kwezi gushize, abategetsi ba Somaliya, Eritereya, na Misiri basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, abonwa nk’arwanya Etiyopiya. Kandi leta ya Mogadishu yongereye umubano mu bya gisirikare na Misiri, igihugu kiri mu byatanze ingabo mu butumwa bushya bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Somaliya.

Avuga kuri ubu butumwa bushya, Bwana Mohamed Nur yagize ati: “Hari ibiganiro bigikomeje tuzabasangiza ibyavuyemo igihe nikigera; ibyo byerekeranye n’ibihugu bishya bizazamo ndetse n’ibyari mu butumwa bucyuye igihe bitazagaruka muri ubu bushya.”

Ingabo z’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ziva mu bihugu byinshi ziri muri Somaliya kuva muw’2007. Mu myaka igera kuri 17, ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwafashije Somaliya kurwanya umutwe wa al-Shabab. Izi nyeshyamba zigendera ku mahame akarishye ya kiyisilamu, zashakaga guhirika ubutegetsi zigashyiraho leta igendera kuri bene ayo mahame.

Icyiciro cya mbere cy’ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro cyatangiye bwitwa Ubutumwa bw’Ubumwe bw’Afurika muri Somaliya – AMISOM mu mpine. Mu kwa Kane kwa 2022, bwaje guhindurirwa inyito, bwitwa Ubutumwa bw’Inzibacyuho bw’Ubumwe bw’Afurika muri Somaliya – ATMIS mu mpine. Manda y’iki cyiciro cya kabiri irarangirana n’uyu mwaka.

Ubu iki gihugu kirimo kwitegura kwakira icyiciro cya gatatu cy’ubu butumwa bw’amahoro, biteganijwe ko kizatangirana n’itariki ya mbere y’ukwa Mbere 2025.
Ubu butumwa bwiswe Ubutumwa bw’inyunganizi bw’Ubumwe bw’Afurika muri Somaliya – AUSSOM, byitezwe ko buzaba bugizwe n’abasirikare ibihumbi 12. Bukazakorera muri iki gihugu kugeza mu mpera za 2028.

Ni gihe raporo yo mu kwa Munani k’uyu mwaka ya LONI igaragaza ko ubutumwa bwa ATMIS bwo bwari bugizwe n’ingabo ibihumbi 13. Intego y’ubu butumwa bw’amahoro – yaba ubwacyuye igihe n’ubugiye kuza, ni ugufasha mu kubaka no gushyira inshingano zo gucunga umutekano mu maboko y’ingabo z’igihugu cya Somaliya.

Kugeza ubu Etiyopiya yari ifite abasirikare ibihumbi 3,000 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika burimo gucyura igihe muri Somaliya. Abandi basirikare b’icyo gihugu bari hagati y’ibihumbi 5,000 na 7,000 bari mu turere twinshi twa Somaliya kubw’amasezerano hagati y’ibihugu byombi. Mu bindi bihugu bifite ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri Somaliya, harimo Uburundi, Jibuti, na Uganda.

Forum

XS
SM
MD
LG