Uko wahagera

Abagore Bakora Ubucuruzi Hagati y'u Rwanda na Kongo Bafite Izitizi Ziterwa n'Umutekano Muke


Abagore bibumbiye mu makoperative atandukanye, bacuruza ibyiganjemo imyaka bavuga ko amahoro yabo agira inkomyi zitandukanye mu bucuruzi bwabo harimo umutekano muke n’amakimbirane aturuka ku mwuka mubi ukomeje kuba hagati y’ibihugu byomb
Abagore bibumbiye mu makoperative atandukanye, bacuruza ibyiganjemo imyaka bavuga ko amahoro yabo agira inkomyi zitandukanye mu bucuruzi bwabo harimo umutekano muke n’amakimbirane aturuka ku mwuka mubi ukomeje kuba hagati y’ibihugu byomb

Bamwe mu bagore b’Abanyekongo n’Abanyarwanda bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Repubika ya Demokarasi ya Kongo bavuga ko bangamirwa mu kazi kabo n'ikibazo cy’umutekano muke uri hagati y’ibihugu byombi.

Kuri bo, ibyo biteza amakimbirane abera inkomyi ubucuruzi bwabo.

Ni abagore bibumbiye mu makoperative atandukanye, bacuruza ibyiganjemo imyaka bavuga ko amahoro yabo agira inkomyi zitandukanye mu bucuruzi bwabo harimo umutekano muke n’amakimbirane aturuka ku mwuka mubi ukomeje kuba hagati y’ibihugu byombi.

N’ubwo bahura n’imbogamizi y’umutekano muke, baba bifuza amahoro hagati yabo ndetse na bagenzi babo b’Abanyekongo. Bityo basanga bakwiye kuyimakaza hagati yabo.

Ku ruhande rw’Abagore b’Abanyekongo ho ni inkuru itandukanye. Bavuga ko badakunze guhura n’ibibazo mu gihe bambuka cyangwa bageze mu Rwanda, icyakora amahoro make hagati yabo akaboneka mu gihe cyo kurangura ibicuruzwa babijyana mu gihugu cyabo.

Shami Kapama ni umuyobozi wa Koperative y’abagore muri Kivu ya Ruguru. Aragira ati: “Yego habamo ibibazo mu bucuruzi bwacu hagati y’abanyarwanda n’abarundi. Umucuruzi ava mu murima akandanguza ibicuruzwa yarangiza akagarura bya bicuruzwa muri Kongo iwacu. Ntabwo tuzacuruza twembi ngo bishoboke. Bituma rero habaho ibihombo n’amakimbirane hagati yacu simba nkibashije kumwishyura”

Kwamutwali Bidjanati na we akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwa tangawizi.

‘Hari igihe duhura n’ibibazo ku mipaka, ariko iyo wujuje ibyangombwa umuzigo wawe ubasha kwambuka nta kibazo. Icyakora ikindi kibazo duhuriramo n’Abanyarwanda, gikomeye, ni uko mba naranguye mu Rwanda, noneho wa wundi wandanguje Tangawizi agakomeza akagurisha ku giciro namuranguriyeho iwacu muri Kongo. Ibyo bituma tubura uko ducuruza kuko aba yaboneye amahirwe mu kumurangurira yarangiza akaza kongera kuyashakira iwacu”.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:03 0:00

Aba bacuruzi bavuga ko baba bashaka kwimakaza amahoro mu rwego rwo gushaka gukorera hamwe, bityo iyo habayeho igihombo kuri umwe mu mpande zombi kiba ari igihombo kuri bose.

Aba bagore bose bahuriza ku kuba ikibazo cy’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi kikiri imbogamizi kuri bo ndetse no kumva ko umunyarwanda n’umunyekongo ari abantu batandukanye.

Icyakora umushinga utegamiye kuri Leta ARDE/KUBAHO bisobanuye Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere rishingiye kuri bene ryo wo uhugura aba bagore bose kutita ku kuba buri wese ataha mu gihugu cye bimutera guhemuka.

Uyu mushinga kandi ugerageza guhugura aba bagore kugira ngo ntibite ku mutekano muke uri hagati y’ibihugu byabo, ahubwo bakita ku gukorera hamwe ubwabo.

Forum

XS
SM
MD
LG