Kuri uyu wa gatatu ku mupaka wa Gatumba na Kavimvira uhuza Uburundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ni gahunga ishyigikiwe n’umuryango w’ibihugu bigize isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA
Iki gikorwa kibaye mu gihe mu Burundi hateraniye inama rusange y’ibihugu bigize umuryango COMESA. Kuri uyu wa Kane ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango iteganijwe. Ba ministiri b’ubucuruzi ku mpande zombi ari bo Julien Paluku wa Kongo na Chantal Nikimbere w’Uburundi ni bo batangije icyo gikorwa mu gatumba.
Ku ikubitiro, impande zombi zemeranije ko ibicuruzwa 66 bizajya byambuka imipaka bidatanze amahoro.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu barenga 100 bingajemo abacuruzi bagarutse ku mbogamizi bahura nazo ndetse n’uburyo babona zikwiye gukemuka.
Abandi bari batumiwe muri ivyo birori harimo n’abayobozi b’intara za Cibitoke, Rumonge, Bujumbura n’umujyi wa Uvira. Mu byo bose bavuze bagarutse ku mbogamizi abacuruzi batobato bahura nazo zirimo za bariyeri nyinshi ndetse n’ikibazo cy’imihanda idakoze ku ruhande rwa Kongo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’Uburundi, Chantal Nijimbere, yasabye Abarundi gushyira imbaraga mu buhinzi kugirango babone ibyo bazashora muri Kongo birimo biriya bicuruzwa 66 bemerewe kwambutsa badasoreshejwe.
Julien Paluku, Minisitiri w’ubucuruzi muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo asanga aya masezerano yo gufasha abacuruzi bambukiranya imipaka azafasha urubyiruko ndetse n’abagore kubona imirimo.
Bimwe mu bicuruzwa Kongo yari yarabujije kwinjira mu gihugu birimo ibinyobwa nk’inzoga zengerwa mu Burundi.
Mu gihe hatangijwe iyi gahunda yo korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Uburundi na Kongo, bibaye mu gihe umupaka uhuza Uburundi n’u Rwanda wo ugifunze. Uwo mupaka wafunzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.
Forum