Umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), Amy Pope, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 14 bahunze ingo zabo muri Sudani.
Aba barimo abatataniye imbere mu gihugu bagera kuri miliyoni 11 n’abambutse imipaka bahungira mu bindi bihugu bagera kuti miliyoni 3.1. Kuva mu kwezi gushize abagera ku 200 000 bamaze guhunga.
Yavuze ko uyu mubare rusange urimo uw’abvanywe mu byabo mbere y’intambara y’imbere mu gihugu yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize.
Muri raporo yayo iheruka OIM yari yavuze ko kuva iyi ntambara itangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, abantu bagera kuri miliyoni 2.2 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani naho ababarirwa kuri miliyoni 7.8 bahungiye imbere mu gihugu.
Abo bakiyongera ku bandi basaga miliyoni 2 bari basanzwe barakuwe mu byabo n’intambara zabanje hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF). Iyi ntambara yatangiriye i Khartoum mu murwa mukuru iza gukwira mu bindi bice by’intara ya Darfur mu burengerazuba.
Uko abarwanyi ba RSF basibanira kwigarurira ibice by’uburasirazuba n’amajyepfo y’igihugu, ni ko umubare w’abakurwa mu byabo wiyongera.
Forum