Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byasabye Isiraheli na Irani gucisha make nyuma yuko Isiraheli igabye ibitero by’indege ku bigo bya gisirikari bya Irani mu bice bitandukanye.
Irani ivuga ko ibyo bitero byahitanye abasirikari bayo babiri.
Isiraheri ivuga ko byari mu rwego rwo kwihimura kuri Irani nyuma yuko icyo gihugu nacyo kigabye ibitero ku butaka bwa Isiraheri mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10.
Uburusiya n’ibihugu byo mu muburasirazuba bwo hagati byo birashinja Isiraheri gukomeza amakimbirane mu karere.
Amerika yasabye Irani guhagarika gutera no gushyigikira imitwe itera Isiraheli no guca ukubiri n’urugomo nta yandi mananiza abayeho.
Sean Savett, uvugira akanama gashinzwe umutekano muri prezidansi y’Amerika yabwiye itangazamakuru ko ibyo Isiraheri yakoze biri mu burenganzira bwayo bwo kwirwanaho bitandukanye n’ibitero Irani yagabye ku butaka bwa Isiraheri byibasiye cyane imijyi ituwe cyane.
Yagize ati: “Ni intego yacu kwihutisha inzira ya diplomasi no gukuraho icyatuma intambara ifata indi ntera mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati.”
Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer na we yasabye impande zombi gutuza ahamagarira Irani kutihimura.
Uburusiya bubinyujije mu muvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga Maria Zakharova nabwo bwahamagariye impande zombi gucisha make no kwirinda ko ibintu bijya irudubi bigakwirakwira akarere kose.
Ibindi bihugu byamaganye ibitero Isiraheri yaraye igabye muri Irani birimo Arabiya Sawudite yaburiye ko batarebye neza akarere kose gashobora kwisanga muri ayo makimbirane.
Forum