Habonetse ibimenyetso bishya bigaragaza ko Ubushinwa, Irani n’Uburusiya bishishikariye kongera ingufu zabyo mu kugena ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Hakozwe ibyegeranyo bibiri ku bugenzuzi bw’umutekano w’ikoranabuhanga rya interineti n’abashobora guhungabanya cyangwa kuvangira imikorere yaryo. Icyambere cyakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft, ikindi gikorwa n’ikigo Recorded Future cyazobereye mu kurinda umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga rya interinet. Ibyo byegeranyo byombi byerekanye ko umubare w’abantu bagaba ibitero by’ikoranabuhanga baturuka mu Burusiya, Ubushinwa na Irani, ukomeza kwiyongera – bose bagamije guteza ingingimira ku buryo abaturage b’Amerika babona amatora mu gihe asigaje ibyumweru bibiri gusa.
Ikigo cya Microsoft kivuga ko uruhare runini ruturuka ku bantu bafitanye isano n’Ubushinwa, abashakashatsi bita Spamouflage cyangwa Taizi Flood
Microsoft ivuga abikorwa by’Ubushinwa bigamije uku kuvanga noneho byaciye undi muvuno wo kwibasira abiyamamariza ubuyobozi bw’ibanze n’abagize inteko ishinga amategeko. Microsoft yemeza ko kuva mu kwezi kwa cyenda, Ubushinwa bwibasiye abadepite bane bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bazwiho kunenga ubutegetsi bw’Ubushinwa.
Ambasade y’Ubushinwa i Washington yahakanye ibivugwa na Microsoft ivuga ko amatora ya perezida muri Amerika ari igikorwa kireba Abanyamerika. Avugana n’ijwi ry’Amerika, Ambasaderi Liu Pengyu yongeye guhakana uruhare rw’Ubushinwa mu kwivanga mu bireba Amerika nkuko akenshi icyo gihugu kubivuga.
Ibigo Microsoft na Recorded Future, byemeza ko Ubushinwa butari bwonyine muri ibi bikorwa. Ibyegeranyo by’ibi bigo byombi bivuga ko hari ibitero by’ikoranabuhanga rya interineti bituruka mu Burusiya, abashakashatsi bita Operation Overload cyangwa Storm-1679 [imvura y’umuhindo-1679 uhinduye ijambo ku rindi mu Kinyarwanda] Recorded Future ivuga ko aba na bo bongereye ibitero by’ikoranabuhanga bagaba cyane cyane bagendereye guteza uburakari n’akaduruvayo mu bihinduje ibitsina n’abakorana imibonano n’abo basangiye igitsina, bakabaha amakuru agamije guteza imvururu zishingiye ku ivangura.
Microsoft ivuga ko bigaragara ko bazarushaho mu minsi iri imbere nkuko icyegeranyo cy’ikigo Recorded Future kibivuga. Iki cyegeranyo kivuga ko Uburusiya bukoresha ikoranabuhangwa ry’ubwenge bucurano buzwi nka AI kwigana amajwi y’abanyamakuru bazwi bo muri Amerika bukayavugisha ubutumwa bugamije guteza umwiryane.
Ikigo Microsoft cyemeza ko Uburusiya bushobora kugera kuri bamwe mu bazatora bwifashishije urubuga X bushyiraho ubutumwa bwakuye ku rubuga rwa Telegram. Microsoft ivuga ko Video zicuzwe muri ubwo buryo zakuwe kuri Telegram zigashyirwa kuri X zarebwe cyane kurusha izo kuri Telegram.
Ibiro by’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu muri Amerika byemeza ko Uburusiya, Irani n’Ubushinwa bikomeje umugambi wo guteza amacakubiri mu banyamerika no gutuma batakaza icyizere mu nzego zabo za demukarasi.
Abakozi b’inzego z’ubutasi muri Amerika bavuga ko Uburusiya bukora uko bushoboye ngo bwongere amahirwe ya Donald Trump umukuandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, gutsinda amatora, mu gihe bivugwa ko Irani yo ishaka ko Umudemocrate Kamara Harris ari we utsinda amatora.
Forum