Ubuyobozi bw’ikigega cy’imari ku isi – IMF burakangurira ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kongera amafaranga byinjiza avuye mu misoro kugira ngo bibashe guteza imbere ubukungu bwabyo.
Iyi ni imwe mu nama umuyobozi wa IMF – ishami ry’Afurika atanga ku bihugu byo muri aka karere, mu gihe bikomeje kugorwa no kubona inguzanyo zo kubifasha mu iterambere.
Ibi Bwana Abede Selassie uyobora ikigega cy’imari ku isi - ishami ry’Afurika yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika.
Ku ntandaro y’uku kugorwa no kubona inguzanyo kw’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Bwana Selassie asanga byaraturutse ku ngamba za politiki y’ifaranga zikakaye byinshi mu bihugu bikize byahisemo gufata kuva mu myaka mike ishize.
Izo nazo ibyo bihugu bikaba byarazishyizeho ngo bibashe guhangana n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu byatewe n’icyorezo cya COVID – 19. Agira ati:
“Mu guhangana nabyo, habayesho gukaza ingamba za politiki y’ifaranga. Ibyo rero byatumye ibihugu byacu bigorwa cyane no kubona uburyo bw’imari ku ruhando mpuzamahanga, yewe no mu bihe bisanzwe. Hanyuma urwego rw’imari mu bihugu byacu rukirimo kwiyubaka ruhura n’ingorane z’amikoro. Kuri ibyo hiyongeraho izindi ngorane ibihugu byari byisanganiwe, bitewe n’uko ikigero cy’umwenda cyari hejuru cyane.”
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe akarere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gakomeza kugarizwa n’ingorane nyinshi mu by’ubukungu, IMF yagiye ikora ibishoboka mu gufasha ibi bihugu kwihagararaho. Abyumvikanisha muri aya Magambo.
“Icyo twakoze nk’ikigega mu bihe nk’ibyo, ni ukongera ubufasha kuruta uko byahoze. Nk’uko nabivuze mu kanya, twatanze inguzanyo ingana na miliyari 58 z’amadolari, kandi menshi muri ayo akazishyurwa nta nyungu yongeweho. Ni umusanzu rero ukomeye watanzwe mu kunganira ibihugu, ngo bibashe gufasha abaturage babyo kwiteza imbere. Icyo ni icya mbere twakoze. Ariko kandi dukomeje no gutanga ubujyanama mu bijyanye na politiki, kugeza yewe no ku bihugu bidafata inguzanyo iwacu.”
Icyakora Bwana Abede Selassie agasanga umuti urambye ku bibazo by’ubukungu byugarije Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wava mu mavugurura ibihugu bikwiye gukora mu bijyanye n’ubukungu. Arabisobanura muri aya magambo.
“Igisubizo cy’ibanze kuri nyinshi mu ngorane tubona, ni ugukora amavugurura yafasha ubukungu bw’ibihugu byacu kurushaho kwihagararaho. Imirongo ya politiki yafatwa yajyana n’imiterere ya buri gihugu. Ariko biraza gusaba rwose ko dushyiraho politiki zatuma tubasha kwirwanaho mu bijyanye n’imari, guhangana n’ibibazo bitunguranye. Muri izo, harimo nk’ingamba zo kongera umusaruro w’imbere mu gihugu. Kuva mu myaka 20 ishize, ibihugu byacu byakoze ibintu byiza cyane mu bijyanye no gushora imari mu nzego ziboneye: mu buzima, mu burezi, mu bikorwa-remezo… Ariko icyo tutarageraho, ni ukubyaza inyungu iryo shoramari binyuze mu nzego z’imisoreshereze. Icyo ni kimwe mu byo dukwiriye gukora.”
Uyu muyobozi mu kigega cy’imari ku isi avuga ko kwagura uburyo bw’imisoreshereze, bidasobanuye kongera umusoro ku bari basanzwe bawutanga kuko bishobora kubabera umugogoro. Kuri we, ibihugu bikwiye gushyira imbaraga mu gusoresha ibyiciro bishya by’ubukungu bidasiba kwiyongera.
Abivuga muri aya Magambo:“Mu bihugu byinshi, icyo twabonye ni uko imirimo ibyara inyungu yakomeje kwaguka, ariko uburyo bw’imisoreshereze ntibwaguka ku rugero rumwe nayo. Ibihugu byacu ntibirakora ibihagije mu gusoresha inzego nshya z’ubukungu. Tubona hari ibyakorwa mu bihugu byinshi ngo umubare w’abasora wiyongere, gusora bigere no ku bantu ubu badasora. Nkibwira rero ko hari uburyo kuringaniza abantu mu bijyanye n’imisoreshereze byakorwa, imisoro ikiyongera hatabayeho kongera imisoro ku bantu bamwe gusa.”
Ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari buvuga ko nubwo hakiri ingorane mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hari icyizere ko ibintu bizagenda bimera neza. Uru rwego rw’imari ku isi rugaragaza ko ubwiyongere bw’ubukungu muri iki gice cy’Afurika, umwaka ushize bwari kuri 3.4 ku ijana. Muri uyu mwaka byitezwe ko bugera kuri 3.8 ku ijana, naho mu itaha wa 2025 bukazagera hejuru ya 4 ku ijana.
Fyonda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Ijwi ry'Amerika, yashizwe mu Kinyarwanda na Thémistocles Mutijima.
Forum