Uko wahagera

Rwanda: Biracyakomereye Amavubi Kujya mu Mikino ya Nyuma ya CAN


Amavubi
Amavubi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda Benin mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera iracyafite akandi kazi katoroshye kugira ngo itsindire itike yo kuzerekeza muri Maroke mu mwaka utaha wa 2025 mu kiciro cya nyuma cyo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu (CAN).

Iyi kipe iherereye mu itsinda rya 4 mu matsinda 12 agize amajonjora ya nyuma yo gushakisha iyo tike ya CAN. Usibye Amavubi y’u Rwanda, andi makipe ari muri iri tsinda ni Kagoma y’indashyikirwa za Nijeriya, Intarangwe za Benin n’Abafozi ba Mediterane ikipe y’igihugu ya Libiya.

Mu cyumweru gishize ikipe y’u Rwanda yongeye kugarura akajisho ubwo yatsindaga Benin ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi kuri Sitade Amahoro i Remera.

Iyi ntsinzi abantu benshi ntibari bayiteze kuko nta minsi itanu yari ishize Benin inyangiye u Rwanda ibitego bitatu ku busa. Umwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru akaba umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo na Televiziyo 10 mu Rwanda Kazungu Claver, arasanga urugamba rwo kubona itike ya CAN rugikomeye ku basore b’Amavubi kuko bigisaba imibare y’amahurizo.

Kazungu Claver avuga kandi ko u Rwanda nta mahirwe menshi rufite yo kuzajya mu Gikombe k’Isi kizakinwa mu mwaka wa 2026.

Mu gihe hari abagishidikanya ku bushobozi bw’umutoza w’Amavubi Frank Spittler, uyu mugabo w’Umudage icyo yifuza ku Banyarwanda ni ukumuha ikizere, bagashyigikira ikipe yabo, hanyuma iby’itike ya CAN bakabitegereza.

Yongeraho ko ibizaba ejo cyangwa ejobundi biba bizwi n’Imana yonyine.
Ku rutonde rw’agateganyo rwo mu itsinda rya kane mu rugendo rwo gushakisha itike y’igikombe cy’Afurika k’ibihugu, ikipe ya mbere ni Nijeriya ifite amanota 7 ku 9. Benin ni iya kabiri n’amanota 6 kuri 12.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu n’amanota 5. Ku mwanya wa kane ari na wo wa nyuma turahasanga ikipe y’igihugu ya Libiya ifite inota inota rimwe. Imikino ibiri isigaye kugira ngo aya majonjora arangire iteganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Ku itariki ya 10 y’uko kwezi u Rwanda ruzahura na Libiya kuri Sitade Amahoro i Remera na ho ku mukino wa nyuma na nyuma u Rwanda rukazasura Nijeriya ku itariki ya 18. Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Jean Claude Munyandinda.

Rwanda: Biracyakomereye Amavubi Kujya mu Mikino ya Nyuma ya CAN
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:51 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG