Uko wahagera

OMS Isaba Ibihugu Gukuraho Akato Byashyiriyeho u Rwanda Kubera Icyorezo cya Marburg


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rirasaba ibihugu gukuraho akato byari byarashyiriyeho u Rwanda kubera icyorezo cya Marburg. Bwana Tedros Adhanom Ghebreyeusus ukuriye OMS mu kiganiro yagiranye n’abanyamskuru I Kigali mu Rwanda yavuze icyo cyorezo kiri mu marembera kubera ingamba zashyizweho.

Mu kiganiro Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryahaye abanyamakuru kuri iki cyumweru bari kumwe na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bagaragaza aho icyorezo cya Marburg gihagaze bavuze ko mu minsi itandatu ishize, nta bwandu bushya bwabonetse kandi nta we cyahitanye.

Bwana Tedros Adhanom Ghebreyeusus, ukuriye ishami ry’umuryango w’Abibumye ryita ku buzima yavuze ko ibi byose byatewe n’ingamba zashyizweho na leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Bwana Tedros ukuriye OMS yashimye ubutegetsi bw’u Rwanda kuri iyo ntambwe ariko by’umwihariko asaba ibihugu byari byarashyize u Rwanda mu kato kurukura kuri uwo murongo . OMS iravuga ko bitabaye ibyo bishobora kwangiza ubukungu bw’u Rwanda.

Bwana Tedros muri urwo rugendo rwo guhangana na Virusi ya Marburg yashimye abafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kuba hafi u Rwanda ndetse na OMS yizeza ko ubufatanye buzakomeza.

Bwana Sabin Nsanzimana, minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yanasabye abaturarwanda kudaha akato abakizi Virusi ya Marburg, anongeraho ko bazakomeza kubaba hafi bakurikirana imibereho yabo.

Kugeza ubu Virusi ya Marburg ntigira umuti yewe nta n’urukiko mu guhangana na yo uretse kuvura ibimenyetso byayo nk’uko byemezwa n’inzobere mu buvuzi. Mu Rwanda kuva iyi virusi ya Marburg yamenyekana mu Rwanda imaze guhitana abantu 15 abakirwaye ni abantu batatu mu gihe abanduye bose hamwe bagera mu 62. Hakize 44. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri mu bihugu byafashe iya mbere mu koherereza inkingo zo guhangana n’iki cyorezo. Iri no mu bihugu byafashe ingamba zikakakaye ku bagenzi bavaga mu gihugu cy’u Rwanda berekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Eric Bagiruwubusa

OMS Isaba Ibihugu Gukuraho Akato Byashyiriyeho u Rwanda Kubera Icyorezo cya Marburg
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:04 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG