Uko wahagera

Perezida Joe Biden w'Amerika Yakiranye Ubwuzu Urupfu rwa Yahya Sinwar wa Hamas


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yakiranye ubwuzu urupfu rwa Yahya Sinwar.

Joe Biden yamenye iby’urupfu rwa Yahya Sinwar ari mu ndege yerekeza mu Budage. Yahise asohora itangazo, ati: “Uyu ni umunsi utagira uko usa kuri Isiraheli, Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’isi yose.” “Nk’umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, Sinwar yari afite mu biganza bye amaraso y’abantu ibihumbi b’abanyisiraheli, abanyapalestina, abanyamerika, n’abaturage b’ibindi bihugu birenga 30.”

Umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeraho ko noneho igihe kigeze kumvikana hagati ya Palestina na Isiraheli kuri ejo habo hazaza. Ati: Yahya Sinwar yari intambamyi yabyo.”

Yizeye kandi ko bigiye kurangiza n’ikibazo cy’imbohe Hamas yatwaye bunyago mu gitero cyayo muri Isiraheli mu kwa cumi gushize. (The White House)

Forum

XS
SM
MD
LG