Uko wahagera

Zelensky: 'Uburusiya Bugiye Kohereza ku Rugamba Abasirikare 10000 ba Koreya ya Ruguru'


Perezida Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeza ko Uburusiya bwitegura kohereza ku rugamba abasirikare 10.000 ba Koreya ya Ruguru.

Yabibwiye abanyamakuru ejo i Buruseli mu Bubiligi aho abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bamwakiriye mu nama yabo.

Yasobanuye ko bamwe ndetse barangije kugera ku butaka bwa Ukraine. Kuri we, “ni intambwe ya mbere y’Uburusiya yo guteza intambara y’isi yose.”

Zelensky yari asanzwe avuga ko Koreya ya Ruguru irimo itiza abasirikare bayo Uburusiya kugirango bujye kubwaranisha muri Ukraine, ariko ni ubwa mbere atanze imibare yabo.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko nabyo bisanzwe bibizi, ariko bikavuga ko ari imibare yo kwitondera.

Kuri ibyo, Koreya ya Ruguru yoherereje Uburusiya abasirikare bari hagati y’2.000 n’12.000. Ariko ngo bashobora kuba banarengaho.

Uretse Koreya ya Ruguru, Zelensky yongeye na none kurega na Irani iha Uburusiya intwaro zirimo za “drones” na misile. (Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG