Uko wahagera

Nijeriya: Impanuka y'Ikamyo ya Peteroli Yahitanye Abantu 147


Muri Nijeriya, Polisi na serivisi z’ubutabazi bw’ibihe bidasanzwe, kuri uyu wa gatatu bavuze ko abamaze guhitanwa n'impanuka y’ikamyo ya peteroli bari hafi 150.

Iyo kamyo yibirinduye mw’ijoro ryo kuwa kabiri muri Leta ya Jigawa mu majyaruguru y’igihugu, nyuma y’uko umushoferi ananiwe kuyigarura. Yamennye peteroli yatumye ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, hagapfa abantu 147, nk’uko polisi n’abashinzwe ubutabazi babivuze.

Iyi mpanuka ni imwe mu mbi cyane zabaye mu bihe bya vuba, muri iki gihugu cya Nijeriya gituwe kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika, kikaba na kimwe mu bifite umutekano muke n’ubuzima buhenze.

Umuvugizi wa polisi yaho, Lawan Shiisu Adam, yatangaje ko iyo kamyo yari ivuye mu mujyi wa Kano igiye muri Leta ya Yobe mu majyaruguru, ubwo umushoferi yananirwaga kuyigarura hafi y’umujyi wa Majia mu karere ka Taura hafi mu bilometero 530 uvuye mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Abuja.

Adam yavuze ko abaturage bagerageje kuvoma peteroli aho yarimo kumeneka, bigatuma ifatwa n’umuriro wakwirakwiriye, bivugwa ko byavuyemo impfu nyinshi.

Uwo muyobozi yongeyeho ko abandi bantu 50 bakomeretse bajyanywe mu bitaro byo mu karere, mu mijyi ya Ringim na Hadejia, aho barimo kuvurirwa.

Haruna Mairiga, umuyobozi wa serivisi z’ubutabazi za leta ya Jigawa, yavuze ko kuri uyu wa gatatu, habaye imihango yo gushyingura abitabye Imana. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG