Uko wahagera

Perezida Kagame Arihanangiriza Abanyarwanda Kwirinda 'Umwiryane'


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyabakururira umwiryane ushobora gusenya igihugu. Perezida Kagame yabisabiye mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Koloneli wavuye ku rugerero Yoseph Karemera uheruka gutabaruka.

Muri uwo muhango nta gihugu cy’amahanga Kagame yashyize mu majwi ariko ntiyabuze kwibutsa ko hari abantu bo hanze bashaka kwivanga mu mitegekere y’u Rwanda bagamije kugena uwategeka Abanyarwanda.

Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Koloneli Yozefu Karemera wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Agaruka ku bigwi n’ubutwari byaranze nyakwigendera, Perezida Kagame yavuze ko yari mu ba mbere bafashe iya mbere ku gitekerezo cyo kubohora igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko hari hashize imyaka ikabakaba muri 50 amenyanye n’uwo nyakwigendera. Yavuze ko n’ubwo yitahiye yari yarabonye bimwe mu byatumye yiyuha akayuha.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko nyuma yo kubohora u Rwanda, igihugu gihora mu ntambara zitandukanye. Nta gihugu cy’amahanga cyangwa undi muntu wo hanze y’u Rwanda ku giti cye yeruye mu mazina. Gusa yongeye kumvikana avuga ko hari abashaka guhora bagenera u Rwanda uko rwabaho n’uwarutegeka mu mugambi wo kuryanisha abarutuye.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame avuga ko Koloneli Karemera yari yarayirenze. Yemeza ko yagiye ahura n’abamugerageza mu bihe bitandukanye ariko akabima amatwi, agasaba n’abandi Banyarwanda kugera ikirenge mu cye mu nyungu z’igihugu.

Urupfu rwa Ambasaderi Koloneli Yozefu Karemera rwamenyekanye ku itariki ya 11 z’uku kwezi. Amakuru yatanzwe n’umuryango we akemeza ko yazize indwara ya kanseri yari amaranye imyaka igera muri 13.

Ufatiye ku makuru y’umuryango, byumvikana ko kuva ku mashuli abanza kugera ku ya kaminuza, Ambasaderi Karemera yayigiye mu buhungiro mu gihugu gituranyi cya Uganda. Yinjiye mu gisirikare mu mwaka w’1986 muri Uganda Perezida Kaguta Yoweri Museveni akimara gufata ubutegetsi.

Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, Karemera yari afite ipeti rya Kapiteni akuriye itsinda ry’abaganga bavuraga abasirikare bakomerekeraga ku rugamba.

Nyuma y’urugamba Koloneri Karemera yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye minisitiri w’ubuzima, aba minisitiri w’uburezi ndetse anaba ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Karemera kandi yabaye umusenateri mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Atabarutse afite imyaka 70 y’amavuko. Mu mirimo ye ya nyuma Koloneli Karemera yabarizwaga mu kanama ngishwanama kagizwe na zimwe mu nararibonye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:44 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG