Uko wahagera

Sena ya Kenya Irasuzuma Niba Visi Perezida Gachagua Yakurwa ku Murimo


Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua
Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua

Muri Kenya, Sena irimo iraburanisha ikirego cy’Umutwe w’Abadepite cyo gukura ku butegetsi Visi-Peresida wa Repubulika Rigathi Gachagua. Urubanza rugitangira, uyu yavuze ko ari umwere ku byaha byose aregwa.

Mu byo Abadepite bashinja Gachagua (w’imyaka 59 y’amavuko) harimo ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu, kubiba amacakubiri n’urwango bishingiye ku moko, gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite, kubangamira imikorere ya guverinoma, no gushyigikira imyigaragambyo yo mu kwezi kwa gatandatu gushize yaguyemo abantu 50. Abayikoze batwitse n’ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Gachagua yabwiye Sena ko nta cyaha na kimwe yemera. Umutwe w’Abadepite ufite intumwa zikora akazi k’ubushinjacyaha. Sena irumva n’abatangabuhamya. We na ba avoka be bafite uburenganzira bwo guhata ibibazo abamushinja. Ni we kandi n’abavoka be bazagira ijambo rya nyuma ejo ku wa kane mbere y’uko Sena ikora itora kuri buri cyaha.

Kugirango Gachagua ahite ava ku butegetsi ako kanya, Itegeko nshinga rivuga ko byibura 2/3 by’abagize Sena bagomba kumwemeza ibyaha. Ni ukuvuga byibura amajwi 45 kuri 68 y’Abasenateri. Ariko rero yavuze ko azatura ubucamanza ikibazo cye, Sena niramuka imwirukanye ku mwanya we.

Hagati aho, Rigathi Gachagua asaba abayoboke be kuguma mu mutuzo. (AFP, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG