Abantu babarirwa mu magana baraye bigabije imihanda y’umurwa mukuru wa Ghana, Accra mu myigaragambyo y’amahoro igamije kwamagana icukurwa rya zahabu ridatangiwe uburenganzira no gusaba ubutegetsi kugira icyo bukora kuri iki kibazo kibangamiye ibidukikije.
Ba nyakabyizi bacukura zahabu bamaze kwiyongera muri Ghana nyuma y’aho ibiciro bya zahabu ku rwego rw’isi byiyongereyeho 30 ku ijana.
Ibirombe bito byatanze umusaruro wa zahabu urenga ibiro 340 umwaka ushize nkuko bigaragazwa n’urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ghana.
Gusa, uko ubu bucukuzi bwiyongera ni ko bishyira mu kaga ubuzima bw’ababukora, bwangiza amasoko y’amazi, amashyamba n’imirima ya kakawo. Byongera kandi ibyaha bishingiye ku bugizi bwa nabi.
Uretse imyigaragambyo yaraye ibaye igamije kurwanya iki kibazo, ni ingingo ikomeye amatora azaba muri iki gihugu mu gihe kiri imbere azaba ashingiyeho.
Forum