Hezbollah uyu munsi kuwa gatatu yavuze ko abarwanyi bayo basubije inyuma ingabo za Isiraheli zari zakataje mu mirwano yabereye hafi y’umupaka. Ni umunsi umwe nyuma y’uko Isiraheli ivuze ko yishe babiri basimburanye ku buyobozi bw’uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Libani, ushyigikiwe na Irani.
Hezbollah imaze umwaka irasa ibisasu bya roketi muri Isiraheli. Ni urugamba rubangikanye n'intambara ibera mu ntara ya Gaza, none ubu imirwano yo ku butaka irakwirakwira mu bice by’imisozi bya Libani bihana imbibi na Isiraheli.
Uyu mutwe wavuze ko warashe za roketi nyinshi ku ngabo za Isiraheli hafi y’umudugudu wa Labbouneh mu gice cy’uburengerazuba bw’akarere ko ku mupaka, hafi y’inkombe z’inyanja ya Mediterane, kandi ko wabashije kubasubiza inyuma.
Ahandi kure mu burasirazuba, uyu mutwe wavuze ko wagabye igitero ku basirikare ba Isiraheli mu mudugudu wa Maroun el-Ras, kandi ko warashe ibisasu bya misile ku ngabo za Isiraheli, zari zerekeje mu midugudu imeze nk’impanga, ya Mays al-Jabal na Mouhaybib.
Kuri uyu wa gatatu, urusaku rwa roketi rwumvikanye mu majyaruguru ya Isiraheli, harimo n’umujyi munini wo ku cyambu wa Haifa, nyuma y'inkongi y’umuriro waturutse muri Libani. Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko ibisasu bigera muri 40 byarashwe i Haifa, bimwe bikaba byaburijwemo mu gihe ibindi byaguye muri ako gace.
Abakozi bo ku mbangukiragutabara za Isiraheli, bavuze ko abantu babiri
baguye mu bitero byagabwe kuri Kiryat Shmona, hafi y’umupaka, kandi ko batandatu bakomerekeye i Haifa.
(Reuters)
Forum