Uko wahagera

Ubushita bw'Inkende Bwageze muri Uganda


Intoki z'umurwayi w'ubushita bw'inkende
Intoki z'umurwayi w'ubushita bw'inkende

Uyu munsi kuwa kabiri, umuvugizi wa gereza muri Uganda, yavuze ko habonetse umurwayi umwe w’ubushita bw’inkende muri gereza ya Nakasongola iherereye mu gihugu rwagati. Yanavuze ko uwo murwayi yashyizwe mu kato kandi ko arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu kwezi kwa munani ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cyihutirwa ku buzima rusange ku isi, ku ncuro ya kabiri mu myaka ibiri. Hari nyuma y’uko iki cyorezo giterwa na virusi, gikwirakwiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, mu mu Burundi, muri Uganda no mu Rwanda.

Icyorezo cy’ubushita bw’inkende, muri imwe muri gereza zicukikiranyemo abantu muri Uganda, gishobora kuba ikibazo gikomeye gihangayikishije abayobozi mu rwego rw’ubuzima.

Iyi ndwara ishobora gukwirakwira binyuze mu kwegerana bya hafi. Indwara ubusanzwe yoroherehe, ntikunze kwica. Mu bisanzwe igaragaza ibimenyetso nk’iby’ibicurane n’ibiheri byuzuye amashyira ku mubiri.

Umuvugizi wa gereza muri Uganda, Frank Baine, yavuze ko ku bw’amahirwe make, uwo mugororwa, adashobora kurekurwa atanze ingwate, bitewe n’uko afungiye ubwicanyi. Baine yakomeje avuga ko bakeka ko yinjiranye iyo ndwara muri gereza, ariko ko birimo gukorwaho iperereza.

Uyu muyobozi yavuze ko gereza izagendera ku buryo bwifashishijwe mu gihe cya COVID-19, kugirango barwanye ikwirakwizwa ry’ubushita bw’inkende.

Imibare iheruka gutangazwa mu cyumweru gishize mu gihugu, yerekanaga ko iyi yiyongereye n’abarwayi 41, nk'uko umukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi yabitangarije, ikinyamakuru gikomeye cyigenga muri Uganda, Daily Monitor.

Uganda kandi iracungira hafi ikindi cyorezo cyandura cyane cya Marburg, gishobora kwambuka umupaka w’igihugu baturanye cy’u Rwanda. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG