Uko wahagera

Rwanda: Muri Rubavu Polisi Yarashe Umwana w'Imyaka 13 Arapfa


Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa Sano Vincent avugana n'abaturage nyuma yuko polisis irashe umwana w'imyaka 13 amuri Rubavu
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa Sano Vincent avugana n'abaturage nyuma yuko polisis irashe umwana w'imyaka 13 amuri Rubavu

Kuri uyu wa Mbere mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba, polisi y’u Rwanda yishe irashe umwana w’imyaka 13 ikomeretsa abandi barindwi mu gikorwa yakoraga cyo gushakisha abaturage bambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe hagati y’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo.

Muri Rubavu Abaturage Barakariye Polisi Yishe Umwana w'Imyaka 13
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abapolisi b’u Rwanda basanzwe bacunga umutekano mu murenge wa Bugeshi barashe umwana witwa Mushinzeyesu Emerance.

Abamuzi bavuga ko yari agiye kw’ishuri ku rwunge rw’amashuri rwa GS Mugongo, aho yigaga mu mwaka kuwa Kabiri. Abaturage batuye mu kagali ka Nyacyonga muri uyu murenge byabayemo ntibasobanukiwe n’ibyakozwe na polisi.

Ni ibintu byababaje cyane abaturage batuye muri aka gace kuko ibimenyetso byose byagaragaza ko uwo mwana yari agiye ku ishuri ndetse imyaka ye ari mike ku buryo bitashoboka ko yakwishora mu byo polisi yashoboraga kuba yamuziza

Nyuma y’uko uyu mwana arashwe abaturage na bo barakariye polisi kubera agahinda inzego zishinzwe kubarinda zari zibateye.

Ibi byatumye Abaturage batangira gutera amabuye polisi na yo itangira kubarasaho.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu bari bahari warashwe isasu ashaka kureba uwo mwana wari warashwe.

Icyakora uyu si we wenyine wakomerekejwe n’amasasu polisi yarasaga ku baturage kuko aba baturage bemeza y’uko abantu barindwi ari bo bakomeretse mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga abantu bane.

Nyuma y’izi mvururu zose umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa Sano Vincent yahakanye ko polisi yarashe abaturage ku manywa y’ihangu.

Yamaganiwe kure n’abaturage na none mu gihe yavugaga ko nta mupolisi wajya mu baturage ngo arase.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko Mushinzeyesu warashwe na polisi atari umunyeshuri ahubwo akavuga ko yafatanyaga na Nyina umubyara kwambutsa ibicuruzwa.

Si ubwa mbere Ijwi ry’Amerika itangaza inkuru z’abaraswa ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi cyane uyu wa Rubavu. Imirenge ya Bugeshi, Cyanzarwe, Busasamana ni ho hakunze kwambukirizwa ibicuruzwa, polisi ivuga ko bitemewe birimo imyenda ya caguwa, inzoga za magendu, urumogi n’ibindi biyobyambwenge bigira ingaruka ku baturage.

Forum

XS
SM
MD
LG