Igihembwe cy’ibihembo Nobel 20024 cyatangiye kuri uyu wa mbere gihereye ku gihembo cy’ubuvuzi. Cyahawe Abanyamerika babiri Victor Ambros na Gary Ruvkun.
Victor Ambros (w’imyaka hafi 71 y’amavuko) ni mwarimu n’umushakashatsi mw’ishuri rikuru ry’ubuganga rya kaminuza Massachusetts, mu mujyi wa Worcester muri leta ya Massaschusetts.
Naho Gary Ruvkun (w’imyaka 72) akora mu bitaro bikuru bya Massaschusetts biri mu mujyi wa Boston, umurwa mukuru w’iyi leta ya Massaschusetts akaba ari mwarimu n’umushakashatsi mw’ishuri rikuru ry’ubuganga rya kaminuza Harvard.
Bombi bavuga ko ari inshuti kuva myaka na myaka ariko ntibakorana hamwe.
Komite Nobel yabahembye kubera ko bavumbuye uturemangingo duto cyane twitwa microRNA dufite uruhare mu mihindukire y’imikorere y’utundi twitwa “genes.” Isobanura ko kumenya uko dukora bizateza imbere cyane ubushakashatsi bwo kuvura indwara za kanseri, diyabete (cyangwa gisukali), iz’umutima, iz’impyiko, n’izindi zibasira ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu.
Bazagabana igihembo cy’amadolari miliyoni imwe.
Ejo ku wa kabiri, Komite Nobel izatangaza uwo yahaye igihembo cy’ubugenge (physique). (AP, AFP, Reuters)
Forum